Umukobwa bivugwa ko ari uwo muri Kenya witeguraga ubukwe yakoze impanuka yitegura ubukwe birangira abenzwe n’uwari ugiye kumubera umugabo.
Ubwo yakoraga impanuka agacika amaguru,icyogihe yari afite umukunzi ndetse biteguraga gukora ubukwe habura amezi 2, uwo musore amaze kubona ibibaye kuri uyu mukobwa yahise amwanga ndetse mugihe kitagera ku mezi 6 uwo musore yari amaze gukora ubukwe n’undi mukobwa.
Icyo gihe uyu mukobwa ubwo yari kwamuganga yasabye Imana ko byibuze nakira nubwo atabona umugabo wemera ko babana kuko yari amaze kugira ubusembwa, ngo akeneye kubyara umwana, kuri ubu afite umwana w’umuhungu wizihiza isabukuru y’amavuko n’umugabo umukunda cyane naho wa musore wamwanze kuko yakoze impanuka, yamaze gutandukana na wa mugore kuko babuze urubyaro ashakana nuwa kabiri nawe barananiranwa kubera ubusinzi bukabije.
Uyu mugore arashaka ko mumufasha kwifuriza isabukuru nziza uyu mwana we avugako akunda cyane kurusha ibibaho byose.