Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Valentine Mujawamariya ,avuga ko hagiye kujyaho gahunda yo gusibiza abanyeshuri batsinzwe amasomo mu yindi myaka isoza ibyiciro runaka.
MINEDUC yari iherutse gutangaza ko abanyeshuri bagera ku bihumbi 60 batsinzwe ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange ,bazasibira.Min. Mujawamariya kuri izi mpinduka yabwiye television y’igihugu ati:“Ubu iyi ngiyi ni intambwe ya mbere ,ni nka alarme (integuza) yibindi bigiye kuba ku yindi myaka yo munsi. Uyu mwaka duhereye kuri aba ngaba bagombaga kujya mu kindi kiciro ariko noneho tugiye gusubira inyuma.Ubu tugiye kumanuka mu byiciro bikurikiyeho.Abanyeshuri babyumve ,bagende bafite intego yo gutsinda.Buri mwaka hazajya haba assessment (isuzuma) rigena uwimuka n’usibira”.
Min Valentine avuga ko izi mpinduka mukwimura abanyeshuri zisaba imbaraga kuri buri ruhande ,kandi ugutsindwa kw’abana kuzajya kubazwa buri wese wabigizemo uruhare, guhera kuri REB, NESA ,amashuri n’abandi bose bireba.Avuga ko ariyo mpamvu, yavuze ngo abarimu barsabwa gukora ibirenze