Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Juventus ,Paul Pogba ibye birarushaho kuzamba nyuma yo kumarana igihe imvune yo mu ivi yagize muri Nyakanga ikaba itangiye gutuma ubuyobozi bw’ikipe ye bumubonamo ikibazo gikomeye ku ikipe.
Uyu mufaransa w’imyaka 29 yagize ikibazo cy’imvune mu ivi binatuma ajya kubagwa kugeza ubwo atabashije kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 ,ikipe ye y’Ubufaransa yabashijemo kugera ku mukino wanyuma igansindwa na Algentine.
Umutoza w’ikipe ya Juventus Max Allegri akaba yavuze ko ikipe ye imaze kurambirwa no gutinda kw’imvune y’uyu mukinnyi ufite amasezerano agomba kugera mu mwaka wa 2026 ,ibituma ubuyobozi bukomeza ku mubonamo ikibazo ,cyane ko kuva iy’impeshyi yatangira ataragaragara mu kibuga.
Shampiyona y’Ubutaliyani Serie A yari yasubitswe ku itariki 13 Ugushyingo 2022 kubera imikino y’igikombe cy’isi ,ikaba yarasubukuwe mu kwezi gushize Mutarama 2023.
Pogba yari yatandukanye na Manchester United mu mpeshyi ishize ,agaruka muri Juventus ku nshuro ya 2.