in

Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi

Ibya Carlos Alos Ferrer bigiye kuba kera habayeho! FERWAFA yatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer atazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryatangiye gukora igikorwa cyerekana ko Carlos Alos Ferrer gukomeza gutoza Amavubi bigoye nubwo batarimo kubishyira ahagaragara.

Mu cyumweru gishize nibwo hagiye ahagaragara ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itakomeza gutozwa n’umutoza Carlos Alos Ferrer ndetse ko FERWAFA n’uyu mutoza bamaze kubyumvikana ariko FERWAFA ibihakanira kure.

Amakuru YEGOB twamenye ku kuri uyu wa gatanu ni uko kugeza ubu yatangiye ibiganiro n’undi mutoza ugomba gutoza Amavubi mu mikino iri mu minsi micye iri imbere.

Iki kintu ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangiye kigaragaza ko kugeza ubu Carlos Alos Ferrer atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi cyane ko kugeza ubu Atari no mu Rwanda yigiriye muri Amerika mu biruhuko.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Sunny yongeye kurikoroza nyuma yo gushyira hanze amafoto ye yambaye utwenda tw’imbere gusa umubiri wose uri hanze (Amafoto)

Bayibanye benshi! APR Fc yatije abakinnyi bayo 2 mu ikipe bahanganira igikombe cya shampiyona