Bermuda Triangle ni kimwe mu bice by’inyanja ya Atlantika byamamaye ku isi kubera inkuru nyinshi zivuga ibura ry’amato n’indege. Bamwe bavuga ko iki gice
gishobora kuba gifite amabanga akomeye, mu gihe abandi babona ibi byose nk’ibihuha byabyimbye mu itangazamakuru no mu bitabo. Ariko se, ni iki kizwi neza?
Ni iki kikiri ibanga?
Bermuda Triangle iri mu nyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru, hagati y’inkengero z’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikirwa cya
Bermuda, n’ibirwa bya Greater Antilles birimo Cuba, Hispaniola, Jamaica na Puerto Rico.
Imipaka yayo ntifite ubusobanuro buhamye, kuko ibipimo bivuga ko ishobora kuba iri hagati ya kilometero kare miliyoni 1,3 na miliyoni 3,9. Nubwo yitwa
“Triangle,” ishusho yayo siyo buri gihe yandikwa kimwe. Ku ikarita mpuzamahanga, Bermuda Triangle ntigaragara, ndetse U.S. Board on Geographic Names inteko
ishinzwe gutanga amazina y’ahantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Yashinzwe kugira ngo habeho uburyo bumwe, buhamye kandi butavuguruzanya bwo kwita
amazina ahantu ho muri Amerika, mu nyanja, ku misozi, mu mijyi cyangwa mu bindi bice by’ikirere no ku isi. Nayo ntiyemera iki gice nk’ubutaka cyangwa agace
kemewe mu nyanja.
Inkuru z’ibura ry’amato n’indege muri aka gace zatangiye kumenyekana mu kinyejana cya 19. Izina “Bermuda Triangle” ryatangiye kumenyekana mu 1964, mu nkuru
yanditswe na Vincent Gaddis mu kinyamakuru cya pulp magazine. Gaddis yahise atangaza ko iki gice cyaburishije indege n’amato bitagira ingano.
Nubwo gifite izina rihambaye, ubushakashatsi bwerekana ko impanuka cyangwa ibura ry’amato n’indege bidakunze kuba byinshi kurusha ibindi bice bingana byo
muri Atlantika.
Hari ibyabaye bibiri bikomeye byahagaritse abantu imitima.
Mu kwezi kwa Werurwe 1918, ubwato bwa gisirikare USS Cyclops, bwari buvuye muri Brazil bugana Baltimore (Maryland), bwaburiye mu gace ka Bermuda Triangle
nta bisobanuro cyangwa ibisigazwa byabonetse. Mu 1945, itsinda ry’indege z’intambara (Flight 19) ryari riyobowe na Lieut. Charles Carroll Taylor ryaburiye
mu kirere cya Bermuda Triangle, nabwo nta bisobanuro bifatika byatanzwe cyangwa ibisigazwa byabonetse.
Umwanditsi Charles Berlitz yaje kumenyekanisha cyane aya mabanga mu gitabo cye cyagurishijwe cyane The Bermuda Triangle (1974), aho yavuze ko ikirwa cya
Atlantis gishobora kuba kiri inyuma y’ibi bibura. Ubushakashatsi bwa World Wildlife Fund (WWF) bwakozwe mu 2013 bwerekanye ko Bermuda Triangle itari mu
mu nzira 10 zikomeye ku isi zinyuramo amato yy’ubwikorezi n’ubwo ikunze ku vugwaho gutuma amato ahanyura aburirwa irengero.
Hari kandi agonic line (umurongo uhuza “true north” na “magnetic north” ku buryo compass itagira impinduka) wigeze kunyura muri aka gace mu ntangiriro
z’ikinyejana cya 20.Gusa muri iki gihe uyu murongo urimo kwimukira iburasirazuba buhoro buhoro uko imyaka igenda ishira, bitewe n’impinduka mu miterere
ya rukuruzi y’Isi
Iki gice kandi gikunze kugabwaho n’imiyaga ikomeye n’imvura irimo inkubi z’imiyaga (hurricanes). Ikindi gice gikomeye muri Bermuda Triangle ni
ni igice gifite ubujya kuzimu bukabije “Milwaukee Depth”, aho Puerto Rico Trench igeze ku burebure bwa metero 8.380 (feet 27.493), akaba ari nayo ndiba
ndende mu nyanja ya Atlantika.
Umubare nyakuri w’amato n’indege byabuze muri Bermuda Triangle nturamenyekana neza, ariko abashakashatsi bavuga ko ushobora kuba ugera ku mato 50 n’indege 20.
Ibisigazwa by’amato n’indege byaburiwe irengero muri aka gace ntibiragaragara mu buryo bwuzuye. Bermuda Triangle iracyari ikibazo gikunze gushidikanywaho:
haribazwa niba ari amabanga cyangwa ikinyoma cyahimbwe n’itangazamakuru?