Iyo umugore/umukobwa agifite ibyiyumvo k’uwo bahoze bakundana (Ex), ashobora kubigaragaza mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe, afata igihe cye kugira ngo amenye neza uko afata imyanzuro iboneye. Ariko, ibimenyetso byerekana ko ashaka kubona umukunzi we ni ibi bikurikira:
1. Akomeza kuvugana n’uwahoze ari umukunzi we:
Niba umugore wawe akomeje kohereza ubutumwa bugufi no kuganira n’uwahoze ari umukunzi we, gira amakenga kuko ntabwo yiteguye kumwibagirwa hakenewe icyakorwa ngo banoze umubano. Gusa hari igihe usanga abagore bamwe bakomeza kuvugana n’abahoze ari inshuti zabo kubera akamenyero cyangwa kubera ko batandukanye mu buryo butunguranye.
2.Abaza inshuti ze za hafi iby’umukunzi we wa mbere:
Niba umugore akomeje kugenzura uwahoze ari umukunzi we, abaza inshuti ze uko amerewe, biragaragara ko adashaka kumwibagirwa, birashoboka ko arimo agerageza kumenya niba yarashoboye guhindura page.
3. Ahora yiyibutsa ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we wa mbere:
Aramushotora ku mbuga nkornyambaga amwereka ko amerewe neza ariko ahanini aba agira ngo yumwe ko mugenzi we akimukeneye ndetse iyo bikabije arekura amarangamutima ye akerura akavuga ko agikunze uwahoze ari umukunzi we.
Ese noneho ni gute wamenya ko umugabo wawe ashaka kongera kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi we?
Iyo umugabo ateganya guhura n’uwahoze ari umukunzi we, abigaragaza akoresheje ibimenyetso byinshi:
1. Abigaragariza cyane ku mbuga nkoranyambaga:
Ashishikazwa no gusoma inyandiko ze, agakanda kuri za “like”. Ashobora kuba arimo kuneka cyane ku mbuga nkoranyambaga, agerageza kumwumva, ibi rero nubibona uzamenye ko mu by’ukuri, aracyamukunda kandi asa nk’utiteguye kumwibagirwa.
Amwoherereza ubutumwa bugufi mu ibanga rikomeye: Yemera kwishyira mu byago akamwandikira ashaka kumwereka ko agihari kandi amwitayeho.
2. Ashobora guhora yinyuza aho yahuriraga n’umukunzi we:
Akora uko ashoboye agasohokera aho bakundaga gusohokera ahanini atekereza ko ku bw’amahirwe ashobora kongera kumubona.
3. Amubwira ko amukumbuye:
Iyo umugabo yatuje akanwa ke akabwira uwahoze ari umukunzi we ko amukumbuye, iki ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ashaka gusubirana na we.