Mukobwa, dore ibintu umunani umukunzi wawe akubonaho, agatangira kubona umubereye umukunzi mubi:
1. Kurakara vuba bigatinda gushira
Niba umuhungu muri mu rukundo akubaza kenshi ngo ‘uracyarakaye?’ ni ikimenyetso cy’ uko urakara kenshi n’ aho bitari ngombwa. Gerageza guharanira kuba umuntu ushyira imbere ibyiza, kandi ujye wirinda kurakazwa n’akantu ako ariko kose, ngo uhite ubigaragaza.
2.Gushurashura
Kugira agakungu n’ abahungu benshi, bigaragaza ko utari wafata umwanzuro wo gukunda. Iyo ubikoze ufite umuhungu mukundana, bimuha ishusho y’ uko uri umukunzi mubi.
3.Uha agaciro abandi kurusha umukunzi wawe
Niba uri mu rukundo n’ umuhungu, ukaba ukunda gusohokana n’ inshuti zawe kurenza uko ukunda gusohokana nawe, ntabwo uri umukunzi mwiza. Umukunzi wawe ugomba kumuha umwanya uhagije, kandi iteka ukamwereka ko ariwe uha agaciro kurusha abandi.
4.Urabeshya?
Wa mukobwa we, umukunzi wawe naramuka amenye ko wamubeshye, bizatuma atongera kukwizera. Umuhungu mukundana, ntushobora kumubwira ko wamubeshye ngo abirenze ingohe. Gerageza kumubwira ukuri kabone n’iyo waba ubona ko bigoye kumubwiza ukuri.
5.Kumucungacunga
Niba umuhungu mukundana umuhozaho ijisho, ureba muri telephone ye, uri umukunzi mubi. Muhe umwanya yisanzure kandi ugerageze kumwereka ko umwizera, wirinde ko amenya ko uhora umucungacunga.
6.Utwarwa n’iraha
Niba ubona ikintu wakifuza umukunzi wawe agahita abona ko ibintu bihindutse, uri umukunzi mubi. Wihutiraho, gerageza ujye wihangana kandi ugende gahoro gahoro, kugeza ugeze kucyo wifuza.
7.Gutegeka no gutanga amabwiriza
Umuhungu mukundana bimuca intege iyo ukunda kumutegeka no kumuha amabwiriza; ibi bikore utya, genda gutya, rya gutya. Iyo ubimubwiye ntabikore urarakara? Ni ikimenyetso cy’uko uri umukunzi mubi.