in

Ibizakubaho nuzajya urya avoka buri munsi

Inzobere zo muri Amerika zakoze ubushakashatsi bwamaze imyaka 30 zasanze kurya avoka kenshi bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku rugero rwa 21% ugereranyije n’abatazirya.

Ingano ya margarine, igi, amavuta, fromage cyangwa inyama zo mu nganda umuntu arya ku munsi kubisimbuza igisate kimwe cya avoka basanze bigabanya hagati ya 16 na 22% ku byago by’indwara z’umutima. Avoka zigira amavuta y’ingirakamaro, ‘fibre’, vitamines, hamwe n’imyunyu ngugu irimo magnesium, na vitamine C, E na K.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya American Heart Association (JAMA), bwakorewe ku bagore 68,786 n’abagabo 41,701. Mu bushakashatsi, aba bantu babajijwe ku byo barya kandi bakuzuza inyandiko z’ibibazo ku mirire yabo buri myaka ine. Kubakurikirana, byamaze imyaka 30, abagera ku 9,185 barwaye umutima naho 5,290 bagize gucika k’udutsi tw’ubwonko (AVC/CVA cyangwa stoke).

Niba utajyaga urya uru rubuto ni ahawe ngo utangire urufate kugirango wibonere izi ntungamubiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: uwari ugiye kurongora yakubiswe n’inkuba arimo kwifotoza ku munsi w’ubukwe

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witabiriye Miss Rwanda (Amafoto )