Ku isi habaho imico itandukanye, haracyari kandi ubwoko bw’abantu butangaje bitewe n’imigenzo n’imibereho yabo. Muri Guinée hari ubwoko bw’aba-Simbari Anga aho abahungu babaho barya amasohoro (Intanga) y’abagabo bakuze aho banababazwa bakiri bato babajomba ibiti mu mazuru.
Abaturage ba Sambia (bazwi kandi ku izina rya ‘Simbari Anga’), ni ubwoko butuye mu nkengero z’Intara y’Iburasirazuba bwa Papouasie-Nouvelle-Guinée. Abaturage ba Sambia bavuga ururimi rwa Anganbranch. Aba Simbari batunzwe no guhiga mu mashyamba, kwambara imyenda ni ikizira kuri bo.
Ikidasanzwe kuri ubu bwoko ni igikorwa cy’umuco cyasobanuwe nk “imihango yo kuryamana kw’abahuje igitsina ku bahungu (ubutinganyi) hamwe no gufata ibitsina by’abagabo bakuze bakabikinisha bagamije kubona amasohoro barya.
Aba-Simbari b’abahungu bagira kandi imihango idasanzwe irimo gutangiza kubabaza abahungu bakiri bato kugira ngo babahinduke abarwanyi. Ku myaka myaka iri hagati ya 6 na 9, abahungu bakurwa kuri ba nyina ku gahato bakajya kure yabo mu tuzu duko bagatangira kwiga kubaho batabona ababyeyi. Muri icyo gihe bakuwe imbere ya ba nyina, batangira kujya bajombwa ibiti mu mazuru kugira ngo bave amaraso menshi bige kwihangana.
Amateka atandukanye y’ubu bwoko bw’aba Simbari, avuga ko kuba abana b’abahungu batangira kubabazwa, ni igikorwa cyo kubagira abagabo kugira ngo bazabashe kubana n’abagore mu gihe bakuze. Impamvu ngo nuko abagore rimwe na rimwe batesha umutwe bakababaza abagabo. Aba Simbari bashatse abagore, kubabara biba byararangiye kuko baba baranyuze mu bubabare bukomeye bakiri abana kugeza bakuze bityo kubabazwa n’abagore babifata nk’akantu gato cyane.