in

NdabikunzeNdabikunze

Udukoryo tutazibagirana twabaye kuri Saint Valentin y’uyu mwaka wa 2022 (Amafoto)

Ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) hakunze kubaho udukoryo twinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bantu batandukanye bitewe nuko uyu munsi uhuruza imbaga nyamwinshi. Niko byagenze rero no ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo Saint Valentin y’uyu mwaka wa 2022 yizihizwagwa.

Twagerageje kubazengurukira hiryo no hino ku mbuga nkoranyambaga maze tubakorera icyegeranyo cy’ibintu bitandukanye bidasanzwe byabaye bitazasibangana mu mitima ya benshi. Ibyo ni ibi bikurikira:

Ku munsi w’ejo umusore yarihandagaje yifuriza Mitsingi umunsi mwiza w’abakundana
Iyi foto ni imwe mu yacicikanye cyane ejo. Handitseho amagambo ngo Jacky na Patrick bagihura bwa mbere. Nayo iri mu mafoto atazasibangana mu mitwe ya benshi yacicikanye ejo
Iyi foto y’uyu mugabo warebaga amabuno y’uyu mukobwa nayo yavuzweho na benshi kuri Twitter ku munsi w’ejo
Iyi foto yacicikanye kuri Twitter aho abantu benshi bashimishijwe n’urugwiro utu dusimba twageragarizanyije bagakomeza bayihererekanya
Iyi foto ya brochettes ziri mu makoma nayo ni imwe mu mafoto yacicikanye cyane benshi bayihererekanyaga bavuga ko ubusanzwe badakunda indabo ariko babonye izi brochettes bazemera. Ngayo nguko!
Iyi foto y’impano umukobwa yageneye umusore ku munsi w’abakundana nayo yaravuzwe cyane ejo. Umukobwa yageneye umusore bakundana impano y’isake nzima maze ayifunga muri envelope arayimushyira aho aba
Iyi foto y’uyu musore wagiye guterera ivi umukunzi we ni imwe mu mafoto yanyuze mu maso ya benshi. Iyi yaciye ibintu bitewe n’inkweto uyu musore yari yambaye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda yaciye impaka yerekana umukunzi we kuri Saint Valentin

Ibyo Imana yamukoreye biratangaje | Menya byinshi kuri Fred