Umunyamideli Roxy wimyaka 35 yinjiza arenga miliyoni 100 ku mwaka kubera ibirenge bye. Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko yinjiza ibihumbi 100 by’amapawundi ku mwaka,abikuye mu gucuruza amasogisi ye ari kunuka ndetse n’inkweto ze agurisha abakunzi b’ibirenge bye.
Roxy Sykes yafashe umwanzuro wo kugurisha izi nkweto ze n’amasogisi ku bantu bakunda ibirenge bye, nyuma yo kubwirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite ibirenge byiza ndetse bituma benshi bamukurikirana.
Roxy yafunguye urubuga rwa Instagram rwo kwamamaza ibi birenge bye,maze mu kwezi kumwe abona aba followers 10,000,niko kubona ko byamugirira akamaro aramutse atangije umushinga wo gucuruza amasogisi yambaye. n’inkweto ze.
Roxy agurisha isogisi rimwe amapawundi 20 mu gihe inkweto yambaye ayigurisha akayabo k’amapawundi 200.
Nyuma y’imyaka 4 akora uyu mushinga yavuze ko mu kwezi kumwe iyo yakoze cyane yinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi.
Yagize ati “Nyuma yo kubwirwa n’inshuti zanjye ndetse n’abaturanyi ko mfite ibirenge byiza,nahise ntekereza gukora umushinga wo kubyereka abantu ku mbuga nkoranyambaga.Natangiye kubona amafaranga ubwo nabwiraga abankurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga ko ndi kugurisha amasogisi n’inkweto nambaye ku bakunze ibirenge byanjye.
Ntabwo nigeze nerekana isura yanjye kuko nari mbizi ko abantu bakunda ibirenge byanjye gusa.Ubu ndinjiza ibihumbi 8 by’amapawundi ku kwezi kumwe kubera ama video y’ibirenge byanjye,amasogisi n’inkweto byanjye.Sinzigera mbireka kuko nubwo nasaza,ibirenge byanjye bizakomeza kunyinjiriza amafaranga.