in

Ibitangaje wamenya ku mugore ufite amabere manini cyane ku isi (AMAFOTO)

Anie Hawkins umugore ufite amabere manini kurusha abandi ku isi, akomoka Atlanta, Georgia ho muri leta zunze ubumwe za America.

Uyu mudamu w’imyaka isaga 53 amaranye imyaka irenga 13 igihembo gihabwa abantu b’uduhigo tudasanzwe ku isi cyitwa Guinness World Records.

Yakoresheje amabere rimwe yigeze kwanga nk’igikoresho kimuha amafaranga ku buryo yabashije no kwishyurira umukobwa we ishuri ryiza.

Amabere ye yonyine apima ibiro 19, abatebya bavuga ko angana no kwikorera amakarito abiri ya divayi (two case of wine). Yigeze kubaho afite isoni zo kujya mubandi, yewe yamaze igihe kinini yumva ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina.

Umwambaro we w’imbere (bras) uba ufite ubunini butandukanye n’iyindi, iyo agenda ahantu haterera asaba ubufasha bw’abandi bantu kuko we aba adashobora kubona imbere he, iyo aryamye ntashobora kubika inda kuko abangamirwa ku rwego abura umwuka.

Igihe yari afite imyaka 9 nibwo yatangiye kwambara isutiye (bras) ndetse kuva icyo gihe ntiyashoboraga gutambuka mu muhanda ngo ntihagire umwiyenzaho.

Anie Hawkins yavuze ko yahoranye ibibazo agira ati ” No mu mashuri abanza, aho nigaga twari dufite intebe zifatanye n’ameza bityo bigasaba ko nge ngira ibyange byihariye aho intebe yabaga itandukanye n’ameza. Ngeze mu mashuri yisumbuye nabonye umwarimu wanyitayeho ku buryo ntari nemerewe gukora imirimo y’amaboko”

Uyu mugore uzwi ku mazina ya Norma Stitz yavuze ko kugira inshuti nziza byamufashije kumva ko nawe ari nk’abandi ariko avuga ko kugira inshuti z’abahungu, yewe no kuvugana nabo gusa byamugoye.

Yagize ati “Abahungu ku ishuri baterwaga isoni no kuba bari kumwe nanjye yewe nkatangira kwiyanga ndetse no kwanga umubiri wanjye. Ku muhanda abagabo bakuru ntazi barampagarikaga bakansaba ko mbereka amabere yanjye ngo bampe bombo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto igaragaza ibibero bya Marina yatumye abasore barabya indimi kuri instagram

Ibyo inkumi yakoreye umusore wayihaye impano y’ikariso biteye ubwoba(Amafoto)