Indabo z’amaroza cyangwa Se rose ziri mu ndabo zigaruriye imitima y’abatari bake cyane cyane abakundana aho bazihana nk’impano.
Izi ndabo zizwi nk’ikirango cy’urukundo nyamara zifite akandi kamaro karenze kuba impano watanga ku munsi w’abakundana cyangwa igihe wizihiza isabukuru y’amavuko n’umukunzi wawe.
Ku Isi hari ubwoko bwa “roses” burenga 150 harimo ubukura burandaranda, ubujya hejuru ndetse n’ubutwikira ubutaka. Ubu bwoko bwose burangwa n’ibara ryiza, impumuro itangaje gusa hari n’ibindi izi ndabo zihariye ugiye kubona muri iyi nkuru twateguye twifashishije urubuga rw’iduka ricuruza imitako ijyanye n’indabo “Better Homes & Gardens.”
1.Ururabo rwa “rose” rwahenze cyane rwagurishijwe miliyoni z’amadorari ya Amerika
Umugabo wamenyekanye cyane mu bijyanye no kwita ku myororokere y’izi ndabo, David Austin, yamaze imyaka 15 yita kuri izi ndabo yari yarahaye izina rya ’Juliet’, azishoraho miliyoni $5, nyuma na we aza kuzigurisha agera kuri miliyoni $15.8 mu mwaka w’2006, zica agahigo k’indabo zaguzwe akayabo gafatika ku isi.
2.Izi ndabo za “roses” zishobora kuribwa
Akamaro ka “roses” si ukuzishyira mu mavaze y’imitako gusa ahubwo kiriya gice gitukura cy’ubu bwoko bw’indabo kiraribwa. Mu Buhinde no mu Bushinwa bakoresha iki gice gitukura ururabo rubumburiramo bakora imitobe aho bazifashisha mu guhindura ibara no kongera impumuro muri ibyo binyobwa. Hari ubwoko bw’izi ndabo kandi zera urubuto ruribwa rushobora kugira ibara ritukura, umukara, iryijimye cyangwa orange. Izi mbuto zigira vitamini C kandi zishobora no kumishwa zigakorwamo ibirungo bishyirwa mu cyayi.
3.Ururabo rwa “rose” ni ururabo rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu mwaka w’ 1986, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ronald Reagan yemeje “Rose” nk’ururabo rw’iki gihugu ndetse runaba kimwe mu bigize ikirango. Ibi yabitangaje ahagaze mu busitani bwa White House bw’indabo nk’izi za “roses”. Uru rurabo kandi rwafashwe nk’ururabo rwa za Leta zitandukanye nka Georgia, Iowa, New York, North Dakota na Washington D.C.
4.Indabo za “roses” ziri mu ndabo zirambye ku Isi
Ntiwakwibaza cyane kuba indabo za “roses” zarakunze kwifashishwa cyane mu buvanganzo no mu indirimbo zo hambere mu binyejana n’ibinyejana byahise. Abahanga mu by’amateka bemeza ko indabo za “roses” zabayeho mu myaka miliyoni 35 ishize ndetse igitangaje kurushaho ni uko hari indabo zo muri ubu bwoko zimaze imyaka 1000 zikiri ku Isi.
5.Impumuro ya “roses” ikorwamo imibavu
Hari imvugo yamenyekanye igira iti “Hagarara wihumurize indabo(Roses).” Iyi mvugo ntiyavuzwe by’impanuka ahubwo byaturutse ku mpumuro itangaje izi ndabo zigira. Inganda nyinshi zikora amavuta n’imibavu cyane cyane by’abagore zifashishije izi ndabo za “roses” mu binyejana byinshi bitambutse. N’ubwo bimeze bitya, gukora amavuta muri izi ndabo bisaba ingano yazo nyinshi kuko nibura igarama 1 y’amavuta iboneka mu ndabo z’ubu bwoko zigeze ku bihumbi 2000.