Muri rusange inzozi zose ziba zifite icyo zishaka kuguhishurira zigendeye ku buzima ubamo umunsi ku munsi. Kurota ukora imibonano bifite ibisobanuro 11 bitewe n’uwo warose usambana nawe uwo ariwe.
Ibyo bisobanuro byose byatangajwe n’ inzobere mu by’imitekerereze Lauri Loewenberg.
1.Uwo muziranye
Iyo ukangutse umaze kurota usambana n’umuntu uheruka kubona mu mezi nk’atandatu ashize, Loewenberg avuga ko bisobanuye ko uwo muntu atagukurura ariko ko hari ikintu kimwe umukundira.
2. Kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe.
Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe ari ibintu bisanzwe. Ngo biba bisonabuye ko ufite ikibazo mu bijyanye no gutera akabariro. Gishobora kuba ari uko utabiheruka cyangwa ko hari pozisiyo ukumbuye.
3. Kurota usambana n’umukozi wawe.
Iyo urose usambana n’umukozi wawe, biba bisobanuye ko ugomba gusubiramo uko upanga abakozi mu kazi.
4.Kurota usambana n’umukozi mugenzi wawe
Iyo urose usambana n’ umukozi mukorana, Loewenberg avuga ko bisobanuye ko wowe nawe mukwiye gushyira hamwe mu gatahiriza umugozi umwe.
5.Kurota usambana n’umukoresha wawe
Nurota usambana n’umukoresha wawe uzamenye ko hari ibintu ugomba gutegeka. Ukwiye kwisuzuma kuko biba bivuze ko mu buzima bawe hari ibintu bikeneye ko ubikoreshaho imbaraga n’igitsure nk’uko umukoresha akoresha abakozi be.
6. Kurota usambana n’umukire
Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’umukire bisobanuye ko wifuza kuba umukire.
7. Kurota usambana n’umuntu utagukurura
Iyo urose usambana n’umuntu utagukurura(not attractive) biba bisobanuye hari ibintu ubwonko bwawe buri kugusaba gukora ukanga kubwumvira.
8. Kurota usambana n’inshuti yawe isanzwe, besto
Loewenberg avuga ko iyo urose usambana n’umuntu w’inshuti yawe magara bivuze ko hari ibintu bitatu/ imico itatu myiza iyo nshuti yawe ifite ukeneye. Icyo ukwiye gukora ukwiye gufata izo ngezo nziza inshuti yawe ifite ugatangira kuzigana.
9. Kurota usambana n’icyamamare.
Kurota usambana n’umuntu w’icyamamare, bisobanuye ikintu kimwe cyangwa bibiri. 1. Bisobanuye ko ubona uwo musitari ashyushye ku buryo wumva kuryamana nawe byaba ari ishema kuri wowe. 2. Ikindi kurota usambana n’umusitari bisobanura ni uko uwo musitari afite indirimbo irimo ubutumwa bukugenewe muri iyo minsi. Ukwiye gushaka indirimbo ye ikunzwe cyane ukayumva kuko ububiko bw’amakuru mu bwoko bugira amayeri menshi yo kuguha ubutumwa.
10. Kurota usambana n’umunyapolitiki.
Iyi nzobere mu by’imitekerereze Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’icyamamare muri politiki bisobanuye ko ukeneye kuyobora ubuzima bwawe n’ibikorwa byawe neza.
11. Kurota usambana n’umuntu wahoze ari umukunzi wawe ukomeye.
Nurota usambana n’umukunzi wawe ntuzagire ubwoba ngo ugire ngo muracyakundana rwihishwa ureke uwo muri kumwe uwo munsi. Kurota usambana n’ uwahoze ari umukunzi wawe ni inzozi zikunzwe kubaho, bisobanuye ko hashize iminsi utabona urukundo ruhamye, ko hashize iminsi utagaragarizwa amarangamutima, ibambe, no kwifuzwa.
Mu by’ukuri ushobora kugira ngo kurota usambana n’umukunzi wawe mwatandukanye by’umwihariko umukunzi wawe wa mbere y’abandi bisobanuye ko umukunda ariko sibyo ahubwo bisonanuye ko ukumbuye ibyiza wungutse ubwo wari ugitangira gukundana nawe.