Mu gihugu cy’u Budage haravugwa impanuka idasanzwe yatewe n’ibishuhe byambukaga umuhanda ari byinshi noneho imodoka ziragongana ndetse abantu barakomereka.
Polisi ivuga ko umuryango w’ibishuhe byambukaga umuhanda byateje impanuka irimo imodoka eshatu mu majyepfo y’Ubudage. Abayobozi bavuze ko abantu benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka.Ibi bishuhe byambukaga umuhanda A7 hafi yumujyi wa Heidenheim an der Brenz muri leta ya Baden-Württemberg. Umuhanda A7 uva mu majyaruguru ugana mu majyepfo y’Ubudage kandi niwo muhanda muremure mu gihugu.
Impanuka yabaye ite?
Nk’uko byatangajwe na polisi, umushoferi wari utwaye impdoka ya Opel w’imyaka 65 yabonye ibi bishuhe mu muhanda maze ahagarika imodoka ye. Umushoferi wa Skoda wimyaka 36 wari mu rundi ruhande na we yabigenje atyo. Ariko, umushoferi wa Volkswagen wimyaka 22 waturukaga inyuma bivugwa ko yananiwe kubona izindi modoka ebyiri maze ahita azigonga azihereye inyuma.
Polisi yavuze ko abantu bane bose bari muri Opel, barimo nabasore babiri bakomeretse muri iyo mpanuka bityo bakaba bahise bajyanwa mu bitaro. Abayobozi bavuga ko ibyangiritse ku mutungo bigera ku 70.000 € ($ 75,000) by’amapaundi.