Ku munsi wo ku wa Gatandatu nibwo habaye umukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon sport aho ari amakipe asanzwe ari amakeba ku buryo bukomeye.
Uyu mukino Nk’uko bisanzwe wari washyuhijwe nk’indi yose ndetse abafana bari babukereye bitegura kubona amakipe yabo atsindaguranywa ku buryo bukomeye.
Gusa ntabwo ariko byagenze kuko umusifuzi umupira yawurangije nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi amakipe yose akaba yaranganyije 0-0 umukino wavugako not bitangaje byabayemo.
Ahubwo nyuma nibwo have kugaragara ikindi kintu abanyamakuru bamwe bafashemo ko ari agasuzuguro kuko Adili yanze kuvugisha itangazamakuru bwa Kabiri kubera ko mu banyamakuru bamusabaga ijwi hari harimo Radio 10 na Flash Fm.
Ibi bikaba byari byaranabaye ku mukino wa Shampiyona wabanjirije uyu wa Rayon na APR FC Aho n’ubundi yanze kuvugisha itangazamakuru nyuma y’umukino.
Adili ashinja aba banyamakuru kumusebya ndetse no kumuvugaho ngo amagambo atari meza ndetse bakaba banavuga ku buzima bwe bwite.