in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibintu wakorera umukobwa mukundana akanezerwa niyo waba nta mafaranga ugira.

Mu rukundo ntihagomba ibintu bihambaye cyane cyangwa ngo bisabe amafaranga kugirango umukobwa abashe gukunda umuhungu.Hari ibintu bito bito wakorera umukobwa akishima cyane bidasabye amafaranga.

1.Kuzanira umukobwa ibyo yari akeneye

Ntibyoroha kenshi kujya imbere y’umuhungu umubwira ngo nkeneye iki, nshaka iki ,cyangwa wanguriye iki n’iki.Iyo umuhungu yibwirije akabona ko hari ibikoresho bimwe na bimwe ukeneye biranezeza cyane.Umusore ashobora kujyana umukobwa mu iduka, mu isoko n’ahandi akamugurira udukoresho tumwe na tumwe akeneye yari yarabuze uko atumusaba.

2.Kwicara ugatega amatwi umukobwa mukundana

Iyo uri mu bitekerezo byinshi ufite umunaniro ,bigusaba akenshi ko ufata akanya ukaruhuka.Iyo rero umuhungu amenye ko usa nuwigunze akagutega amatwi bigira byinshi bikubwira.

3.Gusangira

Gushaka umwanya mugasangira ni ikimenyetso gito ariko gihambaye kuko cyongera urugwiro n’urukundo. Gusa si ngombwa ngo bimuhende cyane kuko ashobora no kugura agakawa(coffee) cyangwa yewe ka fanta mukicara hasi mugasangira.Iyo yibwirije birashimisha.

4.Kumwohereza ubutumwa bugufi

Ntibihenda ndetse ntibisaba n’ibyamirenge gusa bisobanuye byinshi ,wenda hari abahungu batabyitaho.Ubutumwa cyangwa impano(cards ) si ibyumunsi w’abakundanye gusa cyangwa indi minsi mikuru gusa.Hari umukobwa utegereza impano cyangwa ubutumwa agaheba.Iyo umuhungu yibwirije akabikora biranezeza cyane.

5.Gutembera ahantu

Tugenda mu modoka zitwara abantu, bikadufasha ariko bikanatunaniza rimwe na rimwe.Hari ubwo wumva ushaka kwitaruraho  gato mu mihangayiko ya buri munsi ,biba byiza iyo mugiye nk’ahantu hitaruye maze akaba ariwe ukuyobora.Ibi nabyo binezeza abakobwa cyane.

6.Kumubwira ko yambaye neza 

Umuntu ukubwiye ko wambaye neza aba yakwitayeho ,bituma wumva umwishimiye ukarushaho kumukunda niyo ntakindi yaguha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishimishije ku bafana ba Mohamed Salah.

AMAFOTO: Mico The Best n’umukunzi we basezeranye imbere y’Imana