Muri iki gitondo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mubwongereza Dailyexpress,umutoza wa Chelsea warukiri mu gahinda kenshi k’insinzwi ya mukeba mu bwongereza i London yatangaje ibintu bitera benshi kumwibazaho no kwibaza ku kazoza k’iyi kipe ya Chelsea amaze gutoza imikino itagera no ku icumi.

Uyu mutaliyani yagize ati:”kuri uyu munsi ndakeka ko dufite ikipe nziza ku rupapuro ariko mu kibuga birahabanye kubera ko icyo niteze ku basore bange sicyo mbona,kandi mu byukuri mu kibuga ibihabera niko kuri kwibiri ku rupapuro,ikibuga niyo ntumbero yacu ihoraho kandi tugomba kugerageza kugaruka vuba bidatinze,ikibazo cy’ingenzi ngomba gukemura nicyo mubwigarizi kuko tudashobora kurangiza umukino nubwo twatsinda ariko natwe turinjizwa cyane,ibyo ngiye kubishakira igisubizo vuba bidatinze“.