Urubuga Elcrema rwatangaje bimwe mu bishobora kukwereka ko umuntu muri kuganira cyangwa ugutereta kuri murandasi atari uwo kugirirwa ikizere:
1.Umuntu uhita utangira kugusaba amafaranga cyangwa kumutiza ibikoresho runaka. Akenshi bene uwo akubwira inkuru ibabaje y’ukuntu abikeneye, kandi mutaranabasha kumenyana birambuye. Bene uwo akenshi aba akurikiranye ibyo ari gusaba kurusha uko akwitayeho wowe ubwawe.
2.Umuntu uhita akubaza amakuru arambuye kuri wowe, ariko wowe wagira ibyo umubaza ntagusubize, agahunga ibibazo. Biba byiza kubigenza buhoro, ibisubizo by’aho utuye, aho ukorera, numero ya telephone ukoresha, e-mail, n’ibindi. Ni ukwirinda kandi gutanga amakuru ajyanye n’uko ubitsa amafaranga, cyangwa ibindi byatuma wibwa hakoresheje ikoranabuhanga. Igihe kandi uwo muntu adafite ku rubuga rwe ifoto imugaragaza isura ye, aho usanga akoresha amafoto agaragaza ibidukikije cyangwa ikindi kintu, gira amakenga uyimusabe.
3.Umuntu uvuga ibintu nyuma mu kindi kiganiro akavuga ibinyuranye n’amakuru yari yaguhaye mbere, cyangwa se ibyo yivugaho bikaba bitandukanye n’ibyanditse ku rubuga rwe, uwo ni uwo kwitondera.
4.Umuntu muhana gahunda yo guhura buri gihe ku munota wa nyuma akayihindura, cyangwa se uwo muganira, haba ku manywa cyangwa andi masaha agahora asubiramo ko ari gukora ikintu iki n’iki kigahora ari kimwe, nawe aba afite ibyo ari kubeshyamo. Urugero: Mwavuganye saa yine z’igitondo avugako ari muri siporo, saa saba z’amanywa bikaba uko, saa tatu z’ijoro naho ati ndi muri siporo kandi ataravuzeko ari umukinnyi wabigize umwuga, aho haba harimo ikibazo.
5.Umuntu uhita atangira kukwita amazina y’urukundo mutaramenyana bihagije, cyangwa ugasanga ibiganiro bye byose biraganisha ku mibonano mpuzabitsina, ugasanga mu mivugire ye akubwira ati ndaje ngusange mu buriri, cyangwa se akagusaba amafoto wambaye ubusa, uwo nawe ntaba ari shyashya.
6.Umuntu muri kuvugana ukumva buri gihe aritotombera ibyo yabonye byose, nta kantu na kamwe avuga kagenda neza cyangwa keza abona, cyangwa se uhora akabya ku bintu byose avuga ko ibintu byose ntacyo bimutwaye, ko ibyo abona byose ari paradizo, ntashobore kuba yavuga ikintu adashima na kimwe, haba hari amahirwe y’uko yaba hari ibyo abeshya cyangwa ahisha.