Connect with us

Ubuzima

Ibintu ukwiye kwirinda gukora mbere yo gufata amafunguro.

Published

on

Hari ibintu bimwe dukora tutabizi bigatuma hari ibyo twangiza cyangwa dukora nabi. Kimwe muri byo ni ibintu dushobora gukora, cyangwa gushyira mu gifu mbere yuko hageramo ibiryo. Iyo bavuze mbere yo kurya ni mu gihe hatarashira amasaha abiri uriye.

Mu yandi magambo ibintu tugiye kuvuga hano ni ibintu utagakwiye gukora niba mu masaha abiri ashize nta kintu kiribwa kigeze kijya mu gifu cyawe, kandi gifatika.

1.Kunywa imiti igabanya uburibwe

Myinshi mu miti igabanya uburibwe, nka ibuprofen, diclofenac, aspirin, indomethacin n’indi yo muri iri tsinda ntabwo ari byiza kuyinywa utararya kuko byatera ibyago byinshi byo kuzana ibisebe mu gifu no kuribwa mu gifu. Niba ugiye kunywa iyi miti ni byiza kubanza kurya.

2.Kunywa ikawa

Ikawa ituma hakorwa acide bityo kuyinywa utarashyira ikindi kintu mu nda bishobora gutera ikirungurira. Niba ushaka kuyinywa nta kintu urarya, ni byiza kuvangamo amata, aho ho ntacyo izagutwara.

3.Kunywa inzoga

Abanywa inzoga barabizi iyo unyoye utariye gusinda birihuta. Ni nk’uko bafata inzoga bakayiguter banyujije mu mutsi, igera mu bwonko vuba. Rero niba ushaka kunywa inzoga utararya, ibuka kuza gufata icyo kurya mbyibuze nyuma y’icupa rya mbere.

4.Guhekenya shikareti

Iyo uhekenya shikareti igifu kirekura aside ingana niyo cyarekura iyo uri kurya. Niba ushaka guhekenya shikareti bikore nyuma yo kurya kandi ntukayihekenye igihe kirenze iminota icumi. Kuyihekenya utararya ni ukwangiza igifu.

5.Kuryama.

Nubwo tubivuga dutera urwenya ariko si byiza kuryama utararya. Gusonza bituma udasinzira neza kandi wanasinzira ntumare akanya ugahora ukanguka bya hato na hato. Ni byiza kuryama uriye, mu gihe utabibuze.

6.Siporo isaba ingufu nyinshi

Kwiruka ahantu hanini, koga, gutwara igare, gukora imibonano, kujya muri gym ni zimwe muri siporo udakwiye gukora igihe mu gifu harimo ubusa. Ibi binaniza umubiri bikaba byanatuma igifu kirekura acide nyinshi.

7.Kurya indimu cyangwa kunywa umutobe wayo.

Indimu n’izindi mbuto biri mu muryango umwe birimo acide na fibres zikomeye bikaba bitera uburyaryate mu gifu cyane cyane ku basanzwe bafite ibibazo byo kuba barwara igifu.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar