in

Ibintu ukwiye kugendera kure niba ari ubwambere winjiye mu rukundo.

Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibyo umuntu ukiri mushya mu rukundo akwiye kwiga kugendera kure, kuko bishobora kumuteranya n’umukunzi we bataramarana kabiri.

1.Kudasura umukunzi wawe utabimumenyesheje

Bamwe bibeshya ko kwinjira mu rukundo n’umuntu ari igisobanuro cy’uko wamumenye bihagije ndetse wanamusura uko wishakiye ndetse wanamutungura wabishatse.ibi sibyo kuko ugomba kubanza ukabimumenyesha kuko n’abashakanye iyo umwe aje undi ari mu cyumba abanza kumukomangira.

2.Kwirinda kwaka umukunzi wawe amafaranga ku munsi wa mbere.

Burya nuramuka watse umukunzi wawe amafaranga umukunzi wawe mu minsi ya mbere y’umubano wanyu azakwitiranya n’umukuzi wa menyo,wowe ukwiye kwirinda bikomeye utitaye ku buremere bw’ikibazo ufite.

3. Kutanywa inzoga nyinshi (ku bakunda agatama)

Nuramuka cyane ku munsi wa mbere usinze ukandavura imbere y’umukunzi ni gihamya y’uko utiyubaha kandi nta n’agaciro wiha,uramutse ubikoze ndakubwiza ukuri ko umubano ufite gusenyuka mu minsi ya mbere mukiwutangira.

4.Kutihutira kugaragaza urukundo rwanyu ku mbuga nkoranyambaga

Abenshi bakunze kwibeshya guhita bereka abantu bose ko bari mu rukundo n’umukunzi uyu n’uyu aribyo bizatuma umubano wabo ukomera, ibi sibyo kuko nutangira gushyira amafoto y’umukunzi wawe kuri Facebook no kuri instagram nta mishinga y’igihe kirekire muragirana urakeka nimusenya mutarabigeraho bigenda bite? tekereza kure.

5.Kutaganiriza umukunzi wawe ibiganiro wagiranye n’uwo mwahoze mukundana

Gerageza gusiba mu mutwe wawe ibiganiro mwagiranaga n’umukunzi wa mbere y’uwo muri kumwe kuko nutabikora uzisanga urimo umuzana mu biganiro urimo kugirana n’umukunzi wawe mushya mushya ukurizemo kumutera agahinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Uri impano y’Imana, ndagukunda birenze igipimo » – Miss Grace Bahati yabwiye umwana we amagambo akomeye ku isabukuru ye y’amavuko

Munyakazi Sadate arasaba ko kapiteni w’Amavubi yamburwa ubwenegihugu kuberako ari umutinganyi