in

Libya yakoreye Nigeria ubugome bukomeye Ku kibuga cy’indege

Ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo yageraga muri Libya kwitegura umukino w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON), mu itsinda D ririmo u Rwanda na Benin.

 

Abakinnyi ba Nigeria n’abayobozi babo bamaze amasaha arenga 10 bategereje imodoka ku kibuga cy’indege, nta murongo uhamye wo kubageza kuri hoteli bari biteguye. Ibi byabaye nyuma yo kuva mu rugendo rurerure bagomba kongeraho urugendo rw’isaha 2 n’imodoka ngo bagere ku icumbi.

 

Ku kibuga cy’indege, nta muyobozi n’umwe w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Libya (LFF) wigeze ahagera kubakira, byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria rigerageza gushaka ubundi buryo bwo gutwara ikipe. Ariko ibibazo byakomeje kuko nyuma gato ikibuga cy’indege cyafunzwe, basigara mu gihirahiro.

 

Ubu bwitabwaho buke bwa Libya bushobora kuba ari ugushaka kwihimura ku bibazo by’ingendo Libya ivuga ko yahuye nabyo ubwo yageraga muri Nigeria mu cyumweru gishize. Icyo gihe, ishyirahamwe rya Libya ryinubiye ko imodoka zahawe ikipe yabo zari zitujuje ibisabwa, bigatuma abakinnyi n’abayobozi babo bagorwa no kugera aho bacumbikirwaga.

 

Uyu mukino utegerejwe cyane ni uw’umunsi wa kane mu itsinda D ririmo u Rwanda na Benin, ukaba ufite agaciro gakomeye kuko ikipe y’igihugu ya Nigeria iheruka gutsinda Libya igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Nigeria. Uyu mukino rero ni amahirwe ku mpande zombi, ariko imyitwarire ya Libya mbere y’uyu mukino ishobora kubangamira umwuka mwiza hagati y’ayamakipe.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC n’amakipe y’ingabo z’igihugu yose yakoze impinduka mu buyobozi