in

NdabikunzeNdabikunze

Ibintu byoroshye byagufasha kubana n’umuntu ufunga umutwe.

Ubu ni uburyo 10 ushobora gukoresha igihe uganira n’umuntu utinda kumva(ufunga umutwe), ku buryo mushobora kumvikana bitabaye ngombwa ko mujya mu ntambara z’amagambo.

1 Muvugishe neza wamwubashye

Kumuvugisha neza umwereka ko wamwubashye, ni uburyo bwiza bwo kuganira neza n’umuntu ufunga umutwe, kuko iyo utangiye kumubwira umeze nk’uwamusuzuguye, cyangwa usa nk’uri kumwigisha uko akora ibintu, yumva ari nk’aho uri kumutuka.

Ibyiza ni ukumutwara gake, ukirinda gukoresha ubutumwa bwa telefone, ahubwo mukavugana murebana mu maso, kandi ukavuga utazamura ijwi ryawe, ariko ukavuga wihagazeho kandi mu buryo bwiza.

2. Menya igihe cyiza cyo kumubwira ibintu runaka

Ni byiza kumenya igihe cyiza cyo kuvugisha umuntu utinda kumva kugira ngo ubashe kumwumvisha ibintu runaka mu gihe ukeka ko ashobora kukunaniza.

Niba ushaka ko akumva kandi yemera ibyo umubwira, banza umenye niba ameze neza, afite umwuka mwiza kuko nuramuka umubwiye kugukorera ikintu runaka yarakaye cyangwa se kumwumvisha ibintu atameze neza, ntabwo azigera akumva bityo usange muratondanye cyangwa murashwanye.

3.Wimubwira ko yakoze amakosa

Abantu bafunga umutwe iyo ubabwiye ko bakoze amakosa biba bimeze nko kubatera icyuma, kuko iteka bahora batekereza ko bazi uburyo bwiza bwo gukoramo ibintu, rero iyo umubwiye ko yakoze nabi yumva ari ukumwibasira nubwo waba utabikoranye umutima mubi.

Icyo wakora ni ukubanza kumwereka ko ibyo yakoze ari byiza cyangwa ugashyigikira igitekerezo cye ubundi ukabona kumubwira ko byari kuba byiza kurushaho iyo abikora ukundi.

4.Banza uhumeke neza

Igihe uganira n’umuntu ufunga umutwe ashobora kugera igihe ukumva urarambiwe, cyangwa se akugutera umujinya nawe ukaba wakoresha amagambo mabi umusubiza kuburyo mushobora gutongana cyane.

5.Mwubakemo icyizere

Gutinda kumva cyangwa gufunga umutwe akenshi biba ari ikimemyetso cy’ubwoba, kuko umuntu uteye gutyo aba atinya kwibasirwa cyangwa kugaragara nk’umunyantege nke. Iyo rero umwubatsemo icyizere ukamwereka ko nta kibi uba ugamije mu gihe uri kumubwira ikintu runaka, bituma igihe cyose mugiranye ibiganiro akumva, ntakunanize nk’uko abikora ahandi.

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Anahid Lisa Derbabian, yagize ati “Abantu batinda kumva aba ari abanyabwoba, bigatuma batsimbarara ku bitekerezo byabo. Jya umwubakamo icyizere buri munsi, umufashe kumva ko ikindi gitekerezo gishya abwiwe gishobora kumugirira akamaro.”

6.Iyoroshye

Kwiyoroshya ni kimwe mu byagufasha kuganira n’umuntu wumva bigoranye kuko we ntabwo aba acisha bugufi, bivuze ko mwese muramutse muvugiye hejuru ibiganiro byanyu ntaho byagera uretse gutongana gusa.

Inararibonye mu by’imibanire, Celia Schweyer, avuga ko kwiyoroshya cyangwa gucisha macye bitavuze ko ugomba kwemera ibyo avuze byose. Ati “Kwiyoroshya bivuze ko ufata igihe ukamutega amatwi ukumva icyo avuga, aho biva n’icyo ashaka kukubwira. Niba utekereza ko ibyo avuga ari byo bimubwire, niba kandi wumva atari byo nabwo ubimubwire.”

7. Menya ko wowe udashobora kumuhindura

Kwiga uburyo uganira n’umuntu ufunga umutwe byagufasha kwirinda intonganya za hato na hato kuko niba utekereza ko uzamuhindura ntabwo bizashoboka. Ntabwo umuntu utinda kumva ashobora guhindurwa n’undi, ahinduka gusa igihe we yumva ko ari ngombwa kandi bimufitiye akamaro.

8. Mureke yumve ko ari mu kuri

Umuntu utumva iyo umuretse akumva ko ibyo yavuze byumvishwe bishobora gutuma acisha make. Dr. Ramani uzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu avuga ko nubwo aba bantu batinda kumva baba batagamije kugutesha umutwe kuko nabo ubwabo ntabwo baba bazi ko babangamira ubuzima bw’abantu.

Akomeza ati “Abantu batinda kumva ntabwo baba bazi ko bazitiwe no gufunga umutwe kwabo, bituma batumva ibitekerezo bishya cyangwa badahinduka bashya. Iyo ubanje kumwumva uba uri kumufasha kumuvana mu gihome cy’ibitekerezo bifungiranye aba afite, ukamufasha kubohoka no kumuha amahirwe yo kumva no kwemera ibitekerezo bishya.”

9.Ibitekerezo bihabanye n’ibye bimubwire mu byiciro

Ikiba kigambiriwe iyo uganira n’umuntu ni uko mwumvikana n’igihe mufite ibitekerezo biri ku mpande zitandukanye. Umuntu ufunga umutwe we biragoye ko mwumvikana igihe mudahuje ibitekerezo kuko aba afite ikibazo cyo kutumva byoroshye, ibintu aba yaravukanye cyangwa yarabikuye muri sosiyete.

Igitekerezo yumva ni icyo we yemera gusa. Rero iyo ushaka ko yumva icyawe gihabanye n’icye, ukigabanya mu byiciro, umubwira bike bike utahise umusenya wese wese. Ibyo bituma abasha kubyumva kandi nta ntonganya zibayeho.

10.Gira kwihangana

Uramutse ugira ukwihangana gucye kandi uhura kenshi n’umuntu ufunga umutwe, ntakabuza mwahora mu ntambara, kuko kwihangana niryo banga rya mbere ryo kwirinda intambara z’amagambo n’umuntu utinda kumva.

Iyo umubwira ntakumve, wirinda gukomeza kumuzamukana ahubwo ukihangana ukamureka akavuga kandi ukamwumva. Ibi bituma atuza ku buryo nawe icyo uza kuvuga ari bucyumve.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gikondo: impanuka ikomeye ihitanye umusaza.

Ibyo Ariel Wayz yabwiye Juno Kizigenza ku isabukuru ye y’amavuko