in

Ibintu by’ingenzi wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza abamutereta bose.

Dore ibintu 6 by’ingenzi kandi byoroshye wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza ba bandi bose bamutereta;

1.Guhora umubwira ko umukunda

N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort, biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

2.Kumusohokana

N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

3.Kumwereka ababyeyi

Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha.

4.Kumujyana mu birori

Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

5.Kumubwira ko muzarushinga

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe: Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

6.Kumugenera impano

Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.

Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Eleeeh ageze kuri Wizkid, Davido na Diamond| Uyu musore ukiri muto yamennye amabanga akomeye

Nyarugenge: Umugore bamushikuje isakoshi irimo miliyoni .