I kigali hari hamaze iminsi habera inama yahuzaga umuryango wa Anglican ku isi GAFCON, iyi nama yarigamije ku kwiga ku bibazo biri muri uyu muryango, harimo n’ikibazo kitavugwaho rumwe na bose cyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Ubusanzwe itorero Anglican ryo mu Bwongereza niryo ryari riyoboye Anglican yo ku isi hose, gusa ubu siko bimeze kuko Anglican zo mubice bimwe zaryihomoyeho kuko zitemeranywa nibyo Anglican y’u Bwongereza ishaka.
Iyi Anglican y’ubwongereza niyo yatangije igitekerezo cyo guha umugisha abashana bahuje ibitsina, gusa izindi Anglican ntizibikozwa.
Muri izo zitabikozwa harimo na Anglican yo mu Rwanda, yo yemeye kwifatanya na Anglican yo mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo ndetse n’iyo mu bindi bihugu bya Africa.
Izi Anglican zitabikozwa zishinja musenyeri mushya wari uyoboye Anglican y’ubwongereza ko we na bagenzi be batandukiriye indahiro barahiye ubwo bahabwaga iyi mirimo.
Kugeza ubu Anglican y’u Bwongereza ntikiyoboye Anglican y’isi yose kubera kwemeza ibyo abandi batemera.
Ubu Anglican y’u Rwanda yifatanyije na Anglican zo mu bihugu bya Africa ndetse nizo muri Amerika y’Epfo mu rwego rwo gukomeza kwigisha ibyanditswe byera