in

Ibintu byabaye uruhererekane! Vincent Aboubakar uherutse kuvuga ko Cristiano Ronaldo atazi gukina kurusha Messi agiye kuva muri Al-Nassr

Bamwe bati ahantu Cristiano Ronaldo ari ntiharangwa n’amahoro cg umutuzo , nyuma yuko amasezerano Vincent Aboubakar yari afitanye na Al-Nassr ashyizweho akadomo  kugirango Cristiano Ronaldo abashe kwinjizwa muri iy’ikipe ,Vincent agiye gusubira muri Besiktas yahozemo.

Umunyamakuru Eric Njiru , avuga ko Vincent  Aboubakar agiye gusubira muri Besiktas  asimbuye Wout Weghorst ushobora kuba agiye kwerekeza muri Manchester United gusimbura Cristiano Ronaldo washeshe amasezerano ku bwumvikane na Manchester United yerekeje muri Al-Nassr.

Kimwe mu byakomeje kuvugwa ni uko ukujya muri Al-Nassr kwa Cristiano kutashimishije benshi barimo umukinnyi watswe numero 7 yambaraga kugirango ihabwe Cristiano Ronaldo ndetse na Aboubakar Vincent wasesherejwe amasezerano kugirango Cristiano abashe kuzanwa muri Al-Nassr.

Icyakora nanone ikinyamakuru Talk Sports kivuga ko uyu munya Cameroun Aboubakar Vincent ashobora kwerekeza muri Manchester United hatagize igihinduka .

Aboubakar Vincent ashobora gusubira mu ikipe yahozemo cyangwa akaba yakwerekeza muri Manchester United
Aboubakar Vincent ashobora gusubira mu ikipe yahozemo cyangwa akaba yakwerekeza muri Manchester United

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pamela agiye guhurira na The Ben mu birwa bihenze cyane aho Drake amaze iminsi

Nyuma y’uko Irene yari amwicishije inzara, Niyo Bosco yamaze kubona aho bazamwondora