in

Ibintu bitanu by’ingenzi kurusha amafaranga ndetse bishobora gutuma ubaho neza kurusha uko waba ufite ama million 

Ibintu bitanu by’ingenzi kurusha amafaranga ndetse bishobora gutuma ubaho neza kurusha uko waba ufite ama million

Hari igihe abantu benshi bibwira ko amafaranga aricyo kintu kingenzi kiruta ibindi, ariko ni ukwibeshya hari ibindi by’ingenzi kurusha amafaranga.

Ibyo bintu bitanu by’ingenzi ni :    1.Umuryango.                                                       2. Inshuti.                                                             3. Kumenya Imana                                             4. Amahoro.                                                         5. Ubudahemuka (ubunyanga mugayo)

Ni kenshi cyane usanga abantu bashyize imbere amafaranga ariko bakibagirwa ibyo byose, nyamara ayo mafaranga ushobora kuyabona ntugire umuryango, inshuti, ukirengagiza Imana, ukigira intagondwa, ukaba inkunda mugayo n’ibindi.

Ariko umenye ko niba warigize gutyo, iminsi yo kubaho kwawe irabaze, uzarwara ubure umurwaza, uzagira ibirori ubure ababitaha, uzapfusha ubure aba gutabara n’ibindi byinshi.

Nyamara wawundi wemeye kurya duke ubundi akabana n’abantu neza, uwo akurusha ubukungu. Rero ni byiza kudashyira imbere amafaranga kuruta ibindi by’ingenzi.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byarangiye: Sadio Mané ntazongera guhanganira mu kibuga na Cristiano Ronaldo -AMAFOTO

I Kigali izuba ryababanye ryinshi, umugabo yageze mu muhanda umwe w’i Kigali ni uko maze atangira kuwukoreramo ibintu byateye benshi kubona ko yavangiwe bitewe n’ibyo yakoraga (VIDEWO)