Ibintu bitanu by’ingenzi kurusha amafaranga ndetse bishobora gutuma ubaho neza kurusha uko waba ufite ama million
Hari igihe abantu benshi bibwira ko amafaranga aricyo kintu kingenzi kiruta ibindi, ariko ni ukwibeshya hari ibindi by’ingenzi kurusha amafaranga.
Ibyo bintu bitanu by’ingenzi ni : 1.Umuryango. 2. Inshuti. 3. Kumenya Imana 4. Amahoro. 5. Ubudahemuka (ubunyanga mugayo)
Ni kenshi cyane usanga abantu bashyize imbere amafaranga ariko bakibagirwa ibyo byose, nyamara ayo mafaranga ushobora kuyabona ntugire umuryango, inshuti, ukirengagiza Imana, ukigira intagondwa, ukaba inkunda mugayo n’ibindi.
Ariko umenye ko niba warigize gutyo, iminsi yo kubaho kwawe irabaze, uzarwara ubure umurwaza, uzagira ibirori ubure ababitaha, uzapfusha ubure aba gutabara n’ibindi byinshi.
Nyamara wawundi wemeye kurya duke ubundi akabana n’abantu neza, uwo akurusha ubukungu. Rero ni byiza kudashyira imbere amafaranga kuruta ibindi by’ingenzi.