Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sugira Ernest ukinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa ntiyishimiye imyitwarire y’abafana b’ikipe nyuma yaho bananiwe kubona amanota atatu ku munsi wa gatanu wa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatatu, Vita Club yari yakiriye Veti Club mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, aho iyi kipe ikinamo umunyarwanda yari idafite umutoza mukuru Florent Ibenge, uri muri Gabon.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, aho Vita Club yishyuriwe na Lusadisu Basisila. Ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.
Sugira Ernest winjiye mu kibuga mu minota ya 60, asimbuye Lusadisu, ntiyashimishijwe n’uko abafana b’ikipe ye bitwaye, kugeza aho bababuza gusohoka ku kibuga, hakitabazwa abashinzwe umutekano.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Sugira yavuze ko ababaye cyane, ndetse nta wundi munyarwanda yakwifuriza gukina muri Congo Kinshasa niba umupira w’amaguru waho ari uku umeze.
Mu magambo ye, Sugira yagize ati:“Bonsoir beaucoup ku bafana banjye n’abakunzi banjye mwese by’umwihariko abanyarwanda muri rusange kuko nanjye ndi umwe muri miliyoni 12 mu baturage b’igihugu cyacu …..Mbasuhuje mbashimira uburyo mumba inyuma mukanshyigikira ariko ….aho nagiye gukina ho ndabona aribindi bindi. Biratangaje aho abantu badashobora kwakira resultat yo kunganya ….bikaba ngombwa ko hitabazwa umutekano ….w’igisirikare no kurasa mu kirere kugira ngo dusohoke mu kibuga ….izi comportement ntago zibaho mu mupira c’est pas possible kabisa ku bwanjye sinishimye kandi ndababaye kuko naje kuhashaka ubuzima ntago naje kuhasiga ubuzima …..niba umupira wo muri Congo ari gutya nta munyarwanda nakwifuriza gukina inaha …..a la prochaine.’’
Kugeza ubu, Vita Club yanganyije umukino wa kabiri yikurikiranya, ifite amanota 11 mu mikino itanu ya shampiyona, mu gihe mbere y’uyu mukino yanganyaga amanota 10 na Renaissance ya mbere muri zone y’uburengerazuba.
He didn’t new ?
Vita club mukina neza baka bahimbaza
Mwakina nabi Baka batera amabuye!
Yajyaga he niba ibyo atarigeze abyumva?
Ibyo nibike nibindi aza bibona.
Gusa niyihangane kandi abyakire mon Cher oyebi kinshasa te! Zela oko decouvrir yango.