in ,

Ibintu abakundana bakwiye kwirinda niba bashaka ko urukundo rwabo rubaryohera.

Rimwe na rimwe, hari ibibazo biba bikomeye cyane kandi bikaba byafata igihe kitari gito kugira ngo bikemuke, kandi kenshi ibibazo bikomeye nk’ibyo usanga ari bimwe byatewe n’aho urukundo rushingiye cyane.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu abakundana bakwiye kwirinda kugirango urukundo rwabo rukomeze kuryoha.

1.Kudahana igihe

Ni ngombwa ko abakundana bagira ibihe byiza bari kumwe. Iyo umwe aha agaciro cyane akazi, akava ku kazi ajya mu mikino, ntahe umwanya na muto urukundo ndetse n’umukunzi we, ibi bizaba bimeze nko kuba nyamwigendaho. Bizaba bibi cyane mu gihe bibayeho, bizaha uwo mukundana ishusho y’uko utakitaye ku rukundo kandi ko utamukunze.

2.Gufata nabi

Gufata umukunzi nabi ni ikibazo kitoroshye. N’ubwo ukutizerana kenshi bikemuka vuba mu rukundo, ariko gufata nabi ndetse no kudaha agaciro umukunzi byo bishyira urukuta hagati y’abakundana bikaba byagorana cyane kongera gusubiza urukundo rwanyu mu buryo bwiza mu gihe iki kibazo cyajemo. Kudaha umukunzi agaciro, ntibituma agutakariza icyizere gusa, ahubwo ni n’uburozi bukomeye bushobora gutuma umukunzi wawe ataguha agaciro nawe.

3.Ishyari

Ni ibisanzwe ko umuntu afuha mugihe umukunzi we arebye undi muntu bari mukigero kimwe kandi akaba abona ari kumukurura cyane. Gusa mu rukundo rwiza kandi rw’abizerana, haba hagomba kubamo ko ntakibazo ko uwo mukundana yagira izindi nshuti nziza mu buzima.

4.Kutaganira

Hashobora kuvuka ibibazo bikomeye mu gihe abakundana bataganira neza. Ikibazo kibonetse biba ari ngombwa ko abakundana bahangana nacyo hakiri kare kandi bakoresheje ukutabeshya ndetse n’ibiganiro birambuye.

5.Kudakora imibonano mpuzabitsina

Ukudahuza ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa mu gihe umwe adashimisha undi uko abikeneye byaba ikibazo gikomeye cyane. Hashobora kuba impamvu nyinshi zihishe inyuma yabyo yagati yanyu babiri mukundana. Kubiganiraho neza kandi mugakoresha ukuri ni kimwe mu byazana ibisubizo kuri iki kibazo.

6.Kubeshya

Kubeshya bishobora kuvamo ikibazo gikomeye cyane hagati y’abakundana. Umukunzi wawe ushobora kumubona amara igihe kirekire hamwe n’indi nshuti cyangwa se n’undi muntu ku kazi. Ashobora kwanga kugira icyo akubwira kuri ibyo, byaba bibi kurushaho, akakubeshya. Uku kutaba inyangamugayo ngo avugishe ukuri, bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane mu rukundo gishobora no gushyirano iherezo.

7.Kwirengegiza ibibazo

Ibibazo umuntu aba agomba guhangana nabyo akabikemura aho kutabiha agaciro ngo bizarangira. Ukutumvikana hagati y’abantu bakundana ni ibisanzwe, ariko byakemuka mu buryo bw’abantu bakuru, atari ukubitaruka.

8.Icyizere

Urukundo rushingira cyane ku kuba umwe aba yizeye undi. Icyizere rero ni cyo gifata umwanya munini mu bikorwa mugirana n’umukunzi wawe, akaba ari cyo gituma agukunda kandi akaba yizeye ko nawe umukunda, iyi niyo mpamvu uba ugomba gukora ibishoboka ngo udatuma umukunzi wawe agutakariza icyizere agufitiye. Ariko rimwe na rimwe hari ubwo abantu bakururwa n’umubiri, ibi bigatuma birengegiza gutekereza ku ngaruka bizateza bagakora ibikorwa bituma abakunzi babo babatakariza icyizere bari babafitiye. Mu gihe iki kibazo kibaye ‘gutuma umukunzi wawe agutakariza icyizere’ bifite ingaruka nyinshi. Uzasaba imbabazi kandi wisureho,

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Uyu musore atwara umutima we mu gikapu,benshi bamugirira impuhwe||menya uko byamugendekeye.

Umugore yakoreye agashya umugabo we ubwo bari bajyanye kureba umukino wa #EURO2020  birangira baserereye| Umva uko byagenze