in ,

Ibintu abafana ba Espagne bakoreye Gerard Pique byatumye afata icyemezo cyo guseza mu ikipe y’igihugu (amafoto)

Gerard Pique, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Espagane afashe icyemezo cyo kuyisezeraho igihe kitageze nyuma y’uko abafana bamwibasiye bamushinja kuba umwanzi w’igihugu.

Spains Gerard Pique had no Spanish flag on sleeves, causes Twitter speculation

Ku myaka 29 y’amavuko Gerard Pique akaba yatagaje ko azahagarika gukinira Espagne nyuma y’igikombe cy’isi 2018, ibi yabivuze agira ati :”Nagerageje kubyihanganira gusa ubu noneho bimaze kundenga. Ibyo abafana bankoreye byatumye uburyohe bwo gukinira ikipe y’igihugu  bushira Nubwo bwose ni tuva mu gikombe cy’isi nzaba mfite imyaka 31 guusa, nzahita nsezera ku ikipe y’igihugu.”

Gerard Pique rero akaba yibasiwe n’abafana bamuziza ko yakase Ibendera ry’igihugu ku mwenda yinjiye mukibuga yambaye mu mukino wabahuje na Albania, aribyo byatumye bamufata nk’umwanzi w’igihugu.

pique

Pique si ubwa mbere yagirana ibibazo n’abafana ba Espagne gusa ariko kuri iyi nshuro ho byamurenze afata icyemezo cyo gusezera, dore ko we ahamya ko yakase amaboko y’umupira kugirango akine yisanzuye.

Federation y’umupira w’amaguru muri Espagne ikaba yasobanuye ko Pique yakase umupira w’amaboko maremare ariyo mpamvu nta mabara y’ibindera ry’igihugu yagaragayeho.

pique2

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva Uburyo Oda Paccy yagaraguje agati uwahoze ari umukunzi we

Iyi ni inkuru ibabaje cyane ndetse kandi iteye inkeke ku bafana ba Real Madrid