Gerard Pique, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Espagane afashe icyemezo cyo kuyisezeraho igihe kitageze nyuma y’uko abafana bamwibasiye bamushinja kuba umwanzi w’igihugu.
Ku myaka 29 y’amavuko Gerard Pique akaba yatagaje ko azahagarika gukinira Espagne nyuma y’igikombe cy’isi 2018, ibi yabivuze agira ati :”Nagerageje kubyihanganira gusa ubu noneho bimaze kundenga. Ibyo abafana bankoreye byatumye uburyohe bwo gukinira ikipe y’igihugu  bushira Nubwo bwose ni tuva mu gikombe cy’isi nzaba mfite imyaka 31 guusa, nzahita nsezera ku ikipe y’igihugu.”
Gerard Pique rero akaba yibasiwe n’abafana bamuziza ko yakase Ibendera ry’igihugu ku mwenda yinjiye mukibuga yambaye mu mukino wabahuje na Albania, aribyo byatumye bamufata nk’umwanzi w’igihugu.
Pique si ubwa mbere yagirana ibibazo n’abafana ba Espagne gusa ariko kuri iyi nshuro ho byamurenze afata icyemezo cyo gusezera, dore ko we ahamya ko yakase amaboko y’umupira kugirango akine yisanzuye.
Federation y’umupira w’amaguru muri Espagne ikaba yasobanuye ko Pique yakase umupira w’amaboko maremare ariyo mpamvu nta mabara y’ibindera ry’igihugu yagaragayeho.