Akenshi iyo umusore yatangiye kuguhararukwa agira ibimenyetso bitandukanye akwereka, muri ibyo bimenyetso harimo bino bikurikira.
1.Atangira kujya akoresha imbuga bashakiraho abakunzi cyane.
2. Ntaba akikwita twatuzina turyohereye two mu rukundo nka sheri, chou chou, honey n’utundi.
3.Ntaba agishaka kukwereka inshuti ze ndetse n’umuryango we.
4.Akomeza kujya asangiza (apostinga) abandi bakobwa cyane cyane inshuti zawe kugirango akubabaze wivumbure
5.Atangira kujya akubeshya.
6.Ntaba agishaka kuguha umwanya ngo muganire.
7.Ntaba agishaka ko musohokana kabone nubwo waba ari wowe uramwishyurira.
8.Atangira kwirengagiza amwe mu magambo mwari muziranye ho, iyo uyamubwiye yigira nkutazi icyo umubwiye
9.Agabanya inshuro yagusuraga mu gihe runaka.