in

Ibintu 7 bizakwereka ko umukobwa agufitiye amarangamutima adasanzwe.

Urubuga wikihow.com rwasohoye urutonde rw’ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima menshi, bimwe muri iyi nkuru tukaba twabahitiyemo:

1.Umunsi w’amavuko

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe.

2.Ibiganiro by’urukundo

Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

3.Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

4.Kukwereka inshuti ze

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. N’ubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwa mbere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

5.Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira.

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. N’ubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nk’aho wamurutishije abandi.

6. Indoro

Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya ‘gira icyo umbwira’. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

7.Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

Ibi bituma ahora agusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, ubukwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye Platini ashyize hanze urutonde rw’abakobwa 11 bafite ibice by’umubiri bimukurura (AMAFOTO)

Abakobwa 5 b’ibyamamare beza cyane kurusha abandi ku isi muri 2020(AMAFOTO)