Ibintu 6 umukire adashobora ku kubwira ku mafaranga.
Burya nubwo ubona abantu bakira hari byinshi baba baranyuzemo kandi inzira izo arizo zose byanyuramo nta muntu ukira atarabivunikiye.
Rero hari Amabanga 5 abakire badakunze kubwira abandi bantu bose.
1.Nta faranga ry’umukire rigendera ubusa, rimwe na rimwe ushobora no kubona aguhaye amafaranga, ariko ntago aba ari ay’ubuntu ahubwo nawe aba afite aho azungukira.
2. Ntukaryame igihe cyose utabasha kwinjira uryamye.
3. Umukire amafaranga ye ayakoresha mu kugura andi mafaranga ntamukire ubika amafaranga ye.
4. Ikintu gikomeye abakire bazi ni uko ikosa ry’umunota umwe gusa ryasibanganya imitamenwa, inshuti, amafaranga n’ibindi byinshi cyane yagezeho mu myaka 20.
5. Ntukereke intsinzi yawe buri muntu, kuko abantu bose ntibishimira gutsinda kwawe.
6. Nta mukire ugira inshuti magara nyinshi, burya ngo uko ugira inshuti nyinshi niko uba uri kongera amafaranga agusohokamo.