in ,

Ibintu 5 abakobwa bakunda gukora nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo (+AMAFOTO)

Gutandukana nuwo mwakundanaga iteka biragoye,noneho bikarushaho iyo ari umuntu wakundaga by’ukuri,abasore cyangwa abakobwa buri wese afite uburyo abikoramo,ariko kuko abasore bagira umutima ukomeye bakunze kwihangana bakabanza bakaneka neza nyuma yo gutandukana.

People Who Cry Over Movies Are The Strongest Of All

Ariko abakobwa,baguma ari abakobwa koko,kuko ntabwo bihishira iyo bababaye,ahubwo bo bihutira guhita bafata imyanzuro bahubutse,aho kwegera umukunzi we ngo abimuganirizeho cyangwa yigenzurire by’imazeyo impamvu igiye gutuma batandukana.

Hano twabazaniye bimwe mu bintu bisekeje abakobwa bihutira gukora nyuma yo gushwana naba bakundanaga.

1.Gusiba numero ye

Iki nicyo kintu cya mbere abakobwa bahita bakora,ndabeshya?mu gihe umusore ababaje umutima w’umukobwa ,nawe icyo akurikizaho ni ugusiba numero ye muri telephone,ariko njye ibi na none mbifata nko gusetsa,kuko nta na kimwe byahindura,uretse no kuyisiba muri telephone ndahamya neza ko mu mutwe isigaramo niyo wayimubaza hashize imyaka itanu yayikubwira.

2.Bavuka bundi bushya

Ku bakobwa cyangwa abagore benshi,ahantu hamwe honyine babonera umutuzo nyuma yo gushwana n’abakunzi babo ni mu iyobokamana.utasengaga icyo gihe atangira gukunda Imana cyane,anizera kandi ko ishobora kumushumbusha maze ikamuha umukunzi mwiza,ariko byo vuba ahita abona undi ubwo iby’Imana bikaba birangiriye aho hehe no kongera gusubira mu rusengero.

tumblr_n4akomazqq1r677zso1_500

3.Batangira gukunda indirimbo zituje

Iyo umukobwa yashwanye n’umukunzi we mu rwego ngo rwo kwishyira mu mutuzo aba mu buriri igihe kinini ari nako Ekuteri “Headphones”zimuhora mu matwi ahrimo indirimbo zituje gusa,kandi nyama niyo waba ufite umukunzi izi ndirimbo zishobora gutuma ubabara nkanswe noneho kuzumva ufite n’ubundi agahinda.

4.Batangira kuvuga amagambo yuzuye amaganya n’inyuro

Iki ni kimwe mu bintu abakobwa benshi bakora nyuma yo gushwana n’abakunzi babo,batangira kubavuga nabi bifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram,Twitter,Facebook….,rimwe na rimwe uwo musore yamwandikira inbox amusuhuza akamwihorera cyangwa akamusubiza nabi.

5.Bahora mu birori

Ubundi umukobwa iyo nta mukunzi afite ntabwo yicara hamwe,ni kimwe rero n’umukobwa washwanye n’umusore bakundana,iteka aba ashaka kunjya hanze maze akishimishanya n’abandi mu buryo atigeze yishimishanya nuwahoze ari umukunzi we,ndetse iteka agerageza ubryo bwose yamenya nk’ibirori uwahoze ari umukunzi we yagiyemo nawe ngo abinjyemo,ubwo nawe agashakisha ya myenda yamba ituma amureba cyane kugirago mgo namubona yicuze impamvu bashwanye.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
ingabire
ingabire
7 years ago

ziba nawe!!!

Agashya: Irebere amafoto adasanzwe ya Miss Teta Sandra yuriye igare (+Video)

Uganda : Irebere uburanga bw’abakobwa bahatanira Miss Beach 2016 (Amafoto)