Ukuri kurababaza ariko nanone akariho karavugwa. Ushobora kuba wibwira ko mukundana ndetse mukanaryamana uvuga uti uyu musore/mugabo ni inshuti nyayo ariko we akaba atagukunda na gato.
Burya rero hari ibimenyetso washingiraho muri gukora imibonano na nyuma yo kuyikora ukamenya ko atagukunda na gato, ahubwo yishakiraga kurangiza byonyine. Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho
1. Arikunda
Niba mu gihe muri mu gikorwa atita ku kugutegura ahubwo akihutira guhita yinjiza igitsina cye mu cyawe, icyo areba ni uko we arangiza, wowe ibyawe ntacyo bimubwiye. Niba adashaka ko nawe wishima, aho rwose burya agufata nk’uwo kurangirizaho irari gusa
2. Nyuma y’imibonano yigira mu bye.
Ubundi umuntu ugukunda niyo mumze gukora imibonano akuguma hafi, ntabwo ahita yigira muri telefoni, cyangwa ngo ahite abyuka agenda. Akuba hafi, akaba akuganiriza, akakuguyaguya, mukaruhuka. Gusa nanone ashobora guhita agenda cyangwa guhugira mu bindi ariko ubizi ko ari akazi ari gukora cyangwa ibindi bibafitiye inyungu mwembi. Ariko niba nta byo, icyo yashakaga yakibonye ushaka wanagenda
3. Mu buriri akora uko abyumva ntakora uko ushaka.
Ubusanzwe umugore wese arihariye. Hari ukunda kunyazwa hakabaho ukunda kwinjira imbere, hari ukunda kuryama hakaba ukunda kwicara, n’ibindi. Iyo mukundana aba azi neza ko wihariye bityo mu kubikora mwumvikana uburyo bikorwamo, ubugushimisha n’ubumushimisha. Ntabwo akurambika ngo abikore uko abishaka gusa, aho aba yagufashe muri rusange ntaba yagufashe nk’aho wihariye.
4. Akora bucece
Ubusanzwe umuntu ugukunda ntabwo ahugira mu gikorwa gusa ahubwo ananyuzamo akajya akuvugisha, akubaza uko uri kubyumva, akubwira uburyo umuryohera, uburyo akwishimiye, n’utundi tugambo twiza dutuma urushaho kwishimira igikorwa. Naho niba akwambura atavuga agakora ibyo akora buragi, akarinda arangiza nta no kukubaza uko ubyumva, ndakurahiye nta rukundo rurimo
5.Ntiyita ku mipaka washyizeho
Umugabo ugukunda aha agaciro amagambo nka “Ba uretse”, cyangwa “Tubikore mu kanya”. ariko niba we akomeza kukwereka ko abishaka atitaye ku mpamvu zawe, mu kuri irari rirusha ingufu ibindi kuri we kandi aramutse agukunda yakumva.
Nubwo aguhaza mu buriri ariko mu mutima wumva atarimo
Bamwe twishuka ko gushimishanya mu buriri bihagije ariko burya ntibiba bihagije mu gihe mu marangamutima mutiyumvanamo. Niba mu mibonano ari ho mukenerana ariko twa tugambo twiza ntimutubwirane, nta mutoma muterana, nta na kimwe gikorwa cyerekana ko mukundana. Aguhamagara gusa mu gihe agushaka ko muryamana ariko ntiyaguhamagara ngo akwifurize ibihe byiza, akubaze uko waramutse…
6.Nta mpinduka
Umuntu mukundana ntibigarukira mu kuryamana gusa ahubwo hazamo iterambere mu mubano. Kabone niyo mwaba mudateganya kubana ariko urukundo ruriyongera rugakura, mbese ukamenya byinshi bye, akamenya byinshi byawe, akakwereka inshuti nawe ukazimwereka, …