in

Ibikubaho mu gihe wirukanse n’amaguru nibura iminota 10

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani bavuze ko bakoze ubushakashatsi bibanda ku kumenya icyo gukora umwitozo ngororamubiri wo kwiruka nibura igihe cy’iminota 10 bishobora gufasha mu mikorere y’ubwonko maze basanga bishobora gutera akanyamuneza ubikora kandi bikanongera ubushobozi bw’ubwonko bwe mu gufata no kwibuka.

The Hill ivuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 26 bafite ubuzima buzira umuze bafata iminota 10 yo kwiruka nyuma bagakorerwa isuzuma ryiswe ‘Stroop Color and Word Test’ aho ryakozwe hagamijwe kureba umwanya bifata ubwonko ngo bube butekereje ku kintu runaka maze ibyabuvuyemo bigatangazwa binyuze muri Scientific Reports.

Abitabiriye iri suzuma bandikirwaga ijambo ahantu aho bashoboraga gufata nk’ijambo ‘Umutuku’ ariko bakaryandika mu ibara ry’icyatsi kibisi hanyuma abakoreshwa isuzuma bagasabwa kuvuga ibara aho gusoma ijambo.

Abakoreweho ubushakashatsi bagaragaje gusubiza bwangu ndetse mu gihe babaga bamaze gukora uwo mwitozo wo kwiruka igihe cy’iminota 10 ngo babaga buzuye akanyamuneza ku buryo bugaragarira amaso.

Imyitozo ngororamubiri no gukora indi mirimo isaba ingufu hashize igihe kirekire bigaragazwa ko ari ibintu by’ingenzi cyane kandi byiza mu mikorere y’ubwonko haba mu kwibuka, kugira ubushobozi bwo kubasha gukemura ibibazo ndetse no kugabanya umuhangayiko n’agahinda gakabije.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe hagamijwe kureba isano iri hagati y’imyitozo ngororamubiri n’imibereho myiza, bwagaragaje ko kwiruka iminota 10 bifasha mu buryo amaraso atemberamo mu gice cy’ubwonko kizwiho kugira uruhare rukomeye mu kugenga amarangamutima y’umuntu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: umubyeyi ufite uburwayi bukomeye arimanitse bamukura mu mugozi atashiramo umwuka(Video)

Kamonyi: Abarenga 150 bafatiwe na Polisi mu rugo rw’umuturage||ibyo barimo nubyumva urumirwa.