in

Ibikorwa yasize biramuhagarariye; Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana ni we muhanzi uyoboye abandi mu kurebwa cyane

Yvan Buravan ni we muhanzi uyoboye abandi mu gukurikiranwa cyane ku rubuga runyuzwaho amashusho rwa YouTube binyuze mu bihangano bye yasize.

Kuri ubu Yvan Buravan ayoboye abandi bahanzi nyarwanda gukurikiranwa cyane kuri ubuga dore ko ibihangano bye yashyizeho ari byo biri gusurwa cyane.

Yvan Buravan yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya, nyuma yo kumva iyo nkuru y’inshamugongo ibihangano bye yari asize byatangiye gusurwa cyane mu buryo budasanzwe.

Si ukurebwa cyane ahubwo n’abantu bafashe ifatabuguzi (Subscribe) kuri urwo rukuta bamaze kwiyongera dore ko bamaze kwiyongeraho ibihumbi 35.

Kuri ubu Yvan Buravan ni we uyoboye abandi bahanzi kurebwa cyane kuri YouTube ndetse akaba afite n’indirimbo 2 mu 10 ziri kurebwa cyane kuri YouTube.

Mu ndirimbo 10 ziri kurebwa cyane, Yvan Buravan afitemo 2
Ni we muhanzi uyoboye abandi

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Basi uri mwiza, ndagukunda setu… » – Umunyamakuru Gloria Mukamabano yeretswe urukundo n’abamukurikira kuri instagram

“Nabonye inka zifite ibiti binini” Umukobwa uri mu kiruhuko mu Rwanda yasekeje benshi ubwo yashakaga kuvuga amahembe y’inka z’inyambo (Videwo)