Ibikomeye wakwigira ku ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo wacitse amaguru yose ari guhinga yicaye mu kagare.
Mu busanzwe bizwi neza ko iyo umuntu afite ubumuga bw’ingingo adafite umuryago umwitaho kandi ufite amafaranga uwo muntu akunze gusabiriza kubera ko aba yumva ko nta kintu ashoboye.
Gusa si ko bimeze kuko hari bamwe bagenda berekana ko mu bumuga bwabo bashobora kwibeshaho n’ubwo bitaba byoroshye.
Urugero rwiza rwiza ni kandi rugaragarira amaso ni umugabo wagaragaye ari kubagara imyaka ndetse yicaye no mu kagare.
Usibye kuba iyi foto wayigiraho kwigira iyi foto yetekana ko nta kinu kidashoboka mu gihe ufite umutima wo gukora n’ubushake.
Iyi foto kandi ishimangira ko utagakwiye kumva ko nta kizere wifitiye cyangwa ko utashobora ibintu runaka mu gihe utarabigerageza.
Si abafite ubumuga gusa bagomba kwigirira ikizere ahubwo ni buri muntu wese muri rusange.