Ikipe y’igihugu ya Espagne n’iya Sérbie ziri mu makipe yaraye akatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora yo ku mugabane w’u Burayi.
Sérbie yari yasuye Portugal zanganyaga amanota mu mukino wa nyuma wo mu tsinda A Portugal yasabwaga kunganya igahita ikatisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Byasabye umunota wa kabiri w’umukino wonyine ngo Portugal yari irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo ifungure amazamu biciye kuri Renato Sanchez.
Umunota wa 35 w’umukino wari uhagije ngo Sérbie yakinaga umupira wo ku rwego rwo hejuru yishyure biciye kuri kabuhariwe Dusan Tadic.
Nyuma yo gusatirana gukomeye mu gice cya kabiri cy’umukino, byasabye umunota wa 90 w’umukino ngo rutahizamu Aleksandar Mitrović atsindire Sérbie igitego cya kabiri cy’intsinzi n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe na Tadic.
Gutsinda uyu mukino byatumye Serbia yarushaga Portugal mu buryo bugaragara yuzuza amanota 20, ihita inakatisha itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Icyizere cya Portugal cyo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cyo kizashingira k’uko izitwara mu mikino ibiri ya kamarampaka iteganyijwe muri Werurwe umwaka utaha.
Indi kipe yakatishije itike y’Igikombe cy’Isi ni Espagne yabigezeho itsinze Suède igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 86 w’umukino cyari gihagije ngo Espagne ifite Igikombe cy’Isi cya 2010 ikatishe itike y’icya 2022 cyo muri Qatar.
Kugeza ubu ibihugu icyenda muri 32 bizakina Igikombe cy’Isi ni byo bimaze kumenyekana.
Ibyo ni Qatar, u Budage, Denmark, Brésil, u Bufaransa, u Bubiligi, Croatie, Espagne na Sérbie.