in

Ibihembo by’abakinnyi beza ku giti cyabo mu gikombe cy’isi cya 2022 byihariwe n’abakinnyi ba Argentina cyane cyane Messi(Amafoto)

Ku mukino wa nyuma ubwo Argentine yatsindaga u Bufaransa kuri Penaliti, nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120′ y’umukino.

Kapiteni Lionel Messi yatsinze ibitego bibiri yunganirwa na Angel Di Maria ku ruhande rwa Argentina, mu gihe u Bufaransa bwo bwatsindiwe na Kylian Mbappe ibitego byose.

Mu bihembo byahawe abakinnyi ku giti cyabo, umunyazamu Emiliano Martinez wa Argentine yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’irushanwa, nyuma yo kurokora bikomeye ikipe ye akuramo penarite 2 ku mukino wa nyuma.

Yashyikirijwe udupfukantoki twa Zahabu

yugariro Enzo Fernandez wa Argentine yahawe igihembo cy’umukinnyi muto witwaye neza.

Umukinnyi muto w’irushanwa

Kylian Mbappe Lottin w’ u Bufaransa yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu irushanwa kuko yatsinzemo ibitego 8.

Yashyikirijwe umupira wa Zahabu.

Kizigenza, Lionel Messi yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa, nyuma yo kwitwara neza ndetse agahabwa igihembo cy’uwahize abandi mu mikino ine harimo n’icyo yahawe ku mukino wa nyuma.

Yashyikirijwe Umupira wa Zahabu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa APR FC wari umaze iminsi mu bihano yamaze kohererezwa message

Mu Rwanda: umwana yavuye gusura mama we afatwa n’amagini