in

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Ibihano bikarishye bishobora guhabwa ya couple yo mu Rwanda yasambaniye muri Piscine.

Nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukuboza 2021, kuri Twitter hasakaye amashusho agaragaza umusore n’inkumi bari mu bikorwa by’ubusambanyi muri piscine bikavugisha benshi, hari ingingo ishobora guhana umuntu wese ugaragara mu bikorwa by’urukozasoni mu ruhame.

Aya mashusho y’amasegonda 30 agaragaza umusore n’inkumi bari muri piscine y’imwe muri hoteli z’i Kigali basa n’abahagazemo. Umukobwa yegamye ku rukuta rwayo aho asa n’uwahegetswe n’umusore wamwinjiyemo neza nk’uri mu gikorwa cy’abantu bakuru.Ibi byatangaje benshi ndetse bavuga ko ishyamo ryacitse umurizo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,mu ngingo yaryo ya 143 avuga ibihano bihabwa umuntu ukorera ibiteye isoni mu ruhame.

Iyi ngingo igira iti:”Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko ahamishwa igihano cy’igifungo kitari mu nsi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka 2.”

Gusa hari n’abasabye ko RIB yatangira gukurikirana bariya bantu  kugirango bitazaba  akajagari mu bantu n’ahandi bakaba babikora.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitangaza Cy’Imana: Umugabo N’umugore B’abirabura Babyaye Umwana W’umuzungu (Photo)

Butera Knowless: Ese Wahitamo Iki Hagati Yo Kuguha Ubutunzi kwisi Ukazabura Ijuru Cyangwa Gukena Kwisi Ukazabona Ijuru?