in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Ibidasanzwe wamenya ku mugore umaze kubyara abana 44 ku mugabo umwe.

Mariam Nabatanzi uzwi nka Mama Uganda yatangaje ko yabyaye abana 44 bose nta kibazo na kimwe ahuye nacyo mu kubyara. Uyu mugandekazi yibarutse imfura ye ku myaka 13 y’amavuko nyuma y’uko ababyeyi be bamushyingiye afite imyaka 12 gusa y’amavuko.

Mu mashusho aherutse gushyirwa ku rubuga rwa Facebook n’umunyamakuru witwa Joe Hattab w’umunya-Saudi Arabia ukora inkuru zitandukanye zo hirya no hino ku isi, uyu mugore yavuze ko ubu ariwe uri kurera aba bana wenyine nyuma y’uko umugabo we amutaye ndetse akanajyana amafaranga menshi bifashishaga mu buzima bwa buri munsi.

Mariam avuga ko magingo aya muri aba bana 44 yabyaye asigaranye abana 38 nyuma y’uko batandatu muribo bitabye Imana.

Nyuma y’uko uyu mugore agiranye ikiganiro n’uyu munyamakuru akamubwira uko abayeho mu rugamba rutoroshye rwo kurera aba bana, Joe Hattab yamuhaye ibitanda abana be bazajya baryamaho. Uyu mugore yavuze ko yagerageje uko ashoboye akajyana aba bana bose mu ishuri.

Igitangaje cyane kuri uyu mugore ngo ni uko ku nshuro ya mbere yibarutse umwana umwe gusa, nyuma abandi yabyaye bari impanga, batatu icyarimwe, na bane icyarimwe.

Mama Uganda mu bana be yibarutse 38 bakiriho harimo abahungu 22 n’abakobwa 16. Mu bana 44 yabyaye harimo impanga (babiri icyarimwe) yabyaye inshuro 4, batatu icyarimwe inshuro 5, bane icyarimwe inshuro 5 ndetse n’imfura ye.

Uyu mugore yavuze ko yagiye kwa muganga mu rwego rwo kureba uko yaboneza urubyaro ariko ngo uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro yakoresheje ntanabumwe bwamukundiye.

Nyuma y’uko uyu munyamakuru asangije abamukurikira iyi nkuru y’uyu mugore, abantu benshi batanze ibitekerezo bitandukanye aho bamwe bibazaga uko abasha kwita kuri aba bana bose wenyine, abandi bagasaba ko yashyirwa mu gitabo cya Guiness World Records gishyirwamo abantu baciye uduhigo ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Live : kurikirana umuhango wo gutanga Ballon d’or

Niba warabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga dore ingaruka zigutegereje