in

Ibidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025

Abafana b’amakipe ane yo muri Afurika azitabira Igikombe cy’Isi cya ma Club 2025 (FIFA Club World Cup) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga, batangiye kugura amatike yo kureba imikino y’aya makipe, aho ibiciro bitangirira ku madolari 30 y’Amerika.

Aya makipe arimo Al Ahly yo muri Misiri, Espérance de Tunis yo muri Tuniziya, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, na Wydad Casablanca yo muri Maroc. Ku nshuro ya mbere, iri rushanwa ryagutse rizitabirwa n’amakipe 32, aho ikipe ya Al Ahly izakina umukino wa mbere n’ikipe ya Inter Miami kuri Hard Rock Stadium, i Miami Gardens.

Imikino yose y’amatsinda yatangiye kugurishirizwaho amatike, naho ay’imikino yo gukuranamo azatangira kugurishwa ku wa 16 Mutarama 2025. FIFA yageneye abafana amatike yihariye bashobora kugura binyuze mu makipe yabo, harimo n’ay’imikino yo gukuranamo mu gihe amakipe yabo abashije kugera muri iyo cyiciro.

Imikino y’Amakipe yo muri Afurika

Al Ahly:

14 Kamena, 20h00 vs Inter Miami – Hard Rock Stadium

19 Kamena, 12h00 vs Palmeiras – MetLife Stadium

23 Kamena, 21h00 vs FC Porto – MetLife Stadium

Espérance de Tunis:

16 Kamena, 21h00 vs Flamengo – Lincoln Financial Field

20 Kamena, 17h00 vs León – Geodis Park

24 Kamena, 21h00 vs Chelsea – Lincoln Financial Field

Mamelodi Sundowns:

17 Kamena, 18h00 vs Ulsan HD – Inter&Co Stadium

21 Kamena, 12h00 vs Borussia Dortmund – TQL Stadium

25 Kamena, 15h00 vs Fluminense – Hard Rock Stadium

Wydad Casablanca:

18 Kamena, 12h00 vs Manchester City – Lincoln Financial Field

22 Kamena, 12h00 vs Juventus – Lincoln Financial Field

26 Kamena, 15h00 vs Al Ain – Audi Field

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho: The Ben yongeye gusuka amarira ku rubyiniro asaba Abanyarwanda gushyigikira abahanzi babo

FERWAFA yiteguye gufata umwanzuro ku hazaza h’umutoza w’Amavubi, Torsten Spittler