in

Ibidasanzwe kuri Granit Xhaka ukinira Arsenal uhorana udushya mu kibuga

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Ubusuwisi, akaba n’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Arsenal , Granit Xhaka amaze guhabwa amakarita y’umuhondo 55 nkuva yagera muri Arsenal avuye mu ikipe ya Borussia Monchengladbach  mu mwaka wa 2016 .

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2022 ,hari uwagiye ku rukuta rwa twitter avuga ko ntanarimwe Granit Xhaka arasoza umukino adahawe ikarita itukura ,icyakora benshi bamusamira hajuru bamubwira ko ibyo avuga ataribyo .

Icyakora nubwo bamusamiye hejuru ibyo yavugaga byasaga nk’ukuri kuko ,ikinyamakuru The Sun gishyira Xhaka mu myanya ya mbere y’abakinnyi bafite amakarita menshi y’umuhondo ariko kandi bahakana ko bidasobanuye ko ntanarimwe arasoza umukino adafite ikarita y’umuhondo.

Buri shampiyona y’ubwongereza irangira Xhaka Granit ari ku mwanya wa mbere w’abakinnyi bafite amakarita menshi , ndetse byageze aho abantu batangira kubibyinirira kuburyo babifata nko kunywa amazi kuri we.

Ariko nanone bagashimangira ko hari imikino myinshi uyu mukinnyi yagiye asoza adahawe ikarita.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Yago yagaragaye arikumwe n’inkumi y’ikimero yavuzwe mu rukundo na Harmonize

Umugore ahangayikishijwe bikomeye n’umugabo we urya imitungo yabo nk’uwenda gupfa