in

Ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikoresho mu mijyi byazamutseho 6.9% muri Gicurasi 2025

Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byazamutseho 6.9% ugereranyije na Gicurasi 2024. Iri zamuka ryari hejuru ugereranyije n’iryari ryagaragaye muri Mata 2025, aho ibiciro byari byiyongereyeho 6.3%.

Ibyazamutse cyane ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byageze kuri 9.2%, ndetse n’iby’amafunguro n’icumbi byazamutseho 16.6%. Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.3%, mu gihe iby’ubwikorezi byazamutseho 3.7%.

Ugereranyije n’umwaka ushize, ibiciro by’ibicuruzwa bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byazamutseho 6%. Ku rwego rw’ukwezi, ibiciro muri Gicurasi byazamutseho 0.6% ugereranyije na Mata, cyane cyane bitewe n’izamuka rito ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0.5%.

Ibi byose bigaragaza uko ibiciro bikomeje kuzamuka mu mijyi, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ku byo bakenera buri munsi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Brian Wilson, Umwe mu bashinze The Beach Boys, yitabye Imana ku myaka 82

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO