in

Ibibereye muri Kigali Pele Stadium benshi bananiwe kubisobanukirwa, ubwo imodoka ikoze impanuka ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade -Amafoto

Ibibereye muri Kigali Pele Stadium benshi bananiwe kubisobanukirwa, ubwo imodoka imanutse ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade.

Bibaye mbere gato y’umukino wa Police FC na Gorilla FC w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu mukino wagombaga kuba saa 12h30’ ariko ukererwaho iminota bitewe n’uko harimo undi mukino wa shampiyona y’abagore wahuje Inyemera na AS Kigali.

Ubwo umukino wa Police FC witeguraga gutangira ni bwo aya mahano yaguye muri Pele Kigali Stadium.

Abazi neza Kigali Pele Stadium bazi igice gikunda kwicarwamo cyane n’abakinnyi cyagereye imyanya y’icyubahiro.

Kugira ngo uhinjira bigusaba kunyura aho baparika imodoka (parking), wanasohoka akaba ari ho unyura, iyo modoka rero ni ho yaturutse.

Iyi midoka bishoboka kuba yari iparitse nabi, yamanutse inyura muri uwo muryango yinjira muri Stade iragenda igera hasi hafi y’ikibuga ariko ntiyinjira mu kibuga kuko yahise igonga inkingi. Umuntu umwe ni we wakomeretse.

Amakuru muri Stade akaba avuga ko iyi modoka yakoze impanuka mu buryo bw’amayobera ishobora kuba ari iy’umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni. Nyuma y’iyi mpanuka umukino ubana watangiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese izamugeraho! Theo Bosebabireba agiye guha impano ikomeye abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose mu gihugu

Amaduka yafashwe n’inkongi y’umuriro hahomba amamiliyoni atagira ingano -Amafoto