Abantu bafite ibibazo kandi bicecekeye, umugore ukomoka mu gihugu cy’uburusiya, yashyize ku isoko umana we w’imyaka irindwi ku bantu atazi ashaka amapound 4000.
Uyu mugore yari agiye kugurisha uyu mwana we kubera ibibazo by’amadeni yari yaramuzengereje hanyuma ahitamo kugurisha uyu mwana we dore ko na se w’umwana yari yaramutaye kandi atanamukunda.
Uyu mugore w’imyaka 36 yahuye n’uruva gusenya kuko abo yari agiye kugurishaho umwana bahise bamutanga kuri police ahita atabwa muri yombi.
Umuvugizi w’umuryango wakijije uyu muhungu yagize ati: ’Kugeza ku munsi wa nyuma twizeraga ko ari inkuru yahimbwe, ko ari urwenya rw’ubucucu rwahimbwe n’umuntu runaka,cyangwa uburiganya bw’amafaranga. Ariko, ubwo itsinda ryacu, hamwe n’abakozi bakoraga iperereza kuri iki cyaha cyateguwe, bagiye mu “kugura”, tubona umuhungu wagombaga kugurishwa. Nargiza yakiriye amafaranga aha umwana umuntu atazi. »