in

Ibibazo bikomeje kugendana nayo! Rayon Sports yongeye kuvunikisha abakinnyi 2 b’inkingi yamwamba

Ikipe ya Rayon Sports ifite imvune nyinshi z’abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Rafael Osaluwe ndetse na Ndizeye Samuel yongeye kuvunikisha abandi bakinnyi 2 mu gihe Shampiyona ibura iminsi ibarirwa ku ntoki.

Mu mukino wa gishuti wabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu, ikipe ya Rayon Sports igatsinda Heroes FC ibitego 4-1 byatsinzwe na Mucyo Didier Junior watsinze ibitego 3 ndetse na Moussa Camara atsinda igitego 1, yaje kuvunikisha Mucyo Didier Junior wanayifashije gutsinda ndetse na Tuyisenge Arsene.

Muri uyu mukino aba bakinnyi bavunikiyemo bose basohotse umukino utarangiye, kimwe mu bitera abantu ubwoba bitewe ni uko iyo umukinnyi kenshi avuyemo umukino utarangiye kongera gukina hari igihe bifata gihe kinini ariko kugeza ubu ntabwo ikipe ya Rayon Sports iratangaza igihe aba bombi bazagarukira ariko amakuru dufite ni uko Shampiyona izagaruka nabo bagarutse.

Aba bakinnyi 2 biyongereye kuri Rwatubyaye Abdul, Rafael Osaluwe bamaze igihe babazwe ndetse na Ndizeye Samuel bivugwa ko agiye kubagwa urutugu, bivuze ko nabo ku mukino wa gishuti Rayon Sports izakina mo na Police FC batazawugaragaramo bitagenze neza.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere imikino yo kwishyura iraza kugaruka tariki ya 20 mutarama 2023, iyi kipe ya Rayon Sports izatangirira kuri Musanze FC yanayitsinze mu mukino ubanza ibitego 2-0.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Sumaila Moro wa Etincelles FC yamanuye amafaranga yifuzaga kugira ngo asinyire Rayon Sports

Imbere y’abantu amamiliyoni, The Ben yahaye isezerano rikomeye Pamela ubu bari kumwe muri USA